Yashyizweho kuri1 June, 2019 | 13:20

Gasabo:Umurambo w’Umuhinde wagaragaye hafi y’igorofa yari acumbitse

Umurambo w’Umuhinde witwa Prijith, wagaragaye ku igorofa y’uwitwa Ntaganda Gervais wo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, birakekwa ko yiyahuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo uyu murambo w’uyu munyamahanga wabonetse.Amakuru agera kuri MUHABURA.RW avuga ko uyu muhinde wibanaga yakoraga mu kigo cy’ibijyanye n’Ikoranabuhanga cyitwa Digital Hub Mea Ltd.

Nyuma y’uko umukozi we ahageze ngo yasanze idirishya ry’aho yararaga ryari rifunguye bigakekwa ko yiyahuye agasimbuka iri gorofa.

Gusa andi makaru atizewe neza ngo ni uko bivugwa ko ari umukobwa w’inshuti ye bakundanaga wamusunikiye hasi ubwo bari bahagaze kuri iryo gorofa yabagamo.

CIP Umutesi Marie Gorette,umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeje aya makuru ariko ko batari bamenya byinshi ku rupfu rw’uwo muhinde.

Yagize ati “Byamenyekanye saa kumi n’ebyiri za mugitondo byabereye aho yari atuye hafi ya Petit Stade, ariko nta muntu uzi uko byagenze niba hari uwamwishe cyangwa yiyahuye.”

Umurambo wa nyakwigendara wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane neza icyaba cyamwishe.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe