Yashyizweho kuri3 April, 2019 | 11:10

Gasabo : Umugabo yishe umugore we yishyikiriza polisi

Harerimana Thierry wa koraga akazi ku bumumotari yishyikirije Polisi nyuma y’umunsi umwe ashakishwa kubera kwica umugore we amuteye icyuma.

Ku wa mbere nibwo Harerimana w’imyaka 30 yishe umugore we w’imyaka 31 babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, amuteye icyuma mu nda. bari batuye mu Kagari ka Kagugu, umugore wishwe yitwa Niringiyimana Josephine,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba, yavuze ko uyu mugabo ari we wishyikirije Polisi. Ati “Yamaze kumwica ahita aburirwa irengero. Burya amaraso ni mabi nijoro nibwo we yizanye yishyikiriza Polisi.”

“Abana batubwiye ko Se yatashye yasinze, agafata nyina akamukuramo ‘chaînette’ yari yambaye ahita amutera icyuma mu mutima.”

Uyu muyobozi agira inama abaturage yo kwirinda kwamburana ubuzima kubera ibibazo runaka bafitanye. Ufitanye ikibazo n’undi ngo akwiye kujya yegera ubuyobozi bukamufasha kugikemura.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko uyu mugabo ari we wishyikirije Polisi.

Ati “Ejo mugitondo nibwo twamenye ko uriya mudamu yapfuye, bakurikiranye umugabo arabura, ariko kubera ko bari batangatanze ahantu hose uyu munsi mu gitondo yizanye. Ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha i Kinyinya.”

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye ubuyobozi ko bari babanye neza nta kibazo kizwi cy’amakimbirane bari bafitanye

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru