Yashyizweho kuri29 July, 2019 | 11:47

Gasabo:Polisi yakoze ibishoboka byose igaruza ibitenge 11 n’imashine enye zidoda byari byibwe n’abasore batatu

Abaturage bashimiye Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu rucyerera rwo kuri uyu wa 28 Nyakanga igaruje ibitenge 11 n’imashini z’idoda 4 byari byibwe n’abasore batatu aribo Twizerimana Janvier w’imyaka 32 y’amavuko, Mugisha Issa w’imyaka 19 na Kuradusenge Jean w’imyaka 31 y’amavuko.

Ibi bikoresho byari byibwe ni iby’itsinda ry’abagore bagera ku icumi(10) bishyize hamwe rizwi ku izina rya “Good Mothers” rikora umurimo w’ubudozi ndetse bakanawigisha n’abandi bagore n’abakobwa, rikaba rikorera mu murenge wa Bumbogo mu kagari ka Kinyanyaga mu gasanteri ka Muhozi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goreti Umutesi yavuze ko umuyobozi w’iri tsinda Nikuze Suzana na mugenzi we w’umubitsi akaba n’umwanditsi waryo Abamariya Claire ko bahamagawe n’abaturage baturiye ako gasanteri bababwira ko inzu bakoreramo ikinguye bashobora kuba babibye.

Yagize ati “Bakimara guhabwa ayo makuru mu masaha ya 03h50 z’urucyerera bahise bahamagara kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo maze umuyobozi wayo nawe ahita atabarira igihe abageraho 04h00 zuzuye.

Yongeyeho ati “Muri urwo rucyerera Polisi ikimara kuhagera k’ubufatanye n’abaturage baturiye ako gasanteri bahise bajya kureba abacyekwa maze ibyo bikoresho birafatwa.”

CIP Umutesi avuga ko abo basore babasanganye ibyo bitenge byose uko ari cumi na kimwe (11) n’imitwe y’imashini zidoda 2 izindi ebyiri nazo zikaba ziri gushakwa kuko hari icyizere cyo kuzibona.

Yashimiye kandi abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gufatanya na Polisi kurwanya ibyaha no kubiburizamo bityo abanyabyaha bagafatwa.

Yakomeje asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo n’ubujura ahubwo bagakura amaboko mu mufuka bagakora ntibararikire kuzatungwa n’iby’abandi bakoze. Akomeza avuga ko Polisi iri maso kandi itazahwema guhashya abanyabyaha batandukanye.

Umuyobozi w’itsinda Good Mothers yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasubije ibikoresho byabo byari byibwe.

Yagize ati “ Ibi bitenge byacu birahenze cyane ndetse n’izi mashini. Ndashima rwose Polisi yacu kuko ihora iri maso, ndasaba umuturage wese kujya ayiyambaza mu gihe icyo ari cyose ahuye n’ikibazo kuko izamutabara.

Umwanditsi w’iri tsinda akaba n’umunyamabaga waryo Abamariya Claire nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo itabarira igihe abayitabaje.

Yagize ati “ Njyewe nahamagaye komanda wa Sitasiyo ya Bumbogo nzi ko ayo masaha atari bunyitabe ariko nkimuhamagara yahise anyitaba kandi ako kanya ahita agera ku nyubako yacu dukoreramo batangira gushaka abo bajura.

Yashimiye leta ishyiraho imirongo yo guhamagara mu gihe umuntu ahuye n’ikibazo by’umwihariko yizeza Polisi ko batazabura gukorana nayo bayihera amakuru ku gihe y’aho babonye icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturawanda.

Aba basore uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Bumbogo ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe