Yashyizweho kuri28 April, 2018 | 23:02

Gasabo:Babiri batawe muri yombi nyuma yo gutanga Ruswa ngo bahabwe icyemezo cya controle technique

I Remera ku kigo gishinzwe kugenzura imodoka MIC (Motorvehicle inspection Center) Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018,Mukeshineza Thierry w’imyaka 24 na Twizerimana John w’imyaka 29 batawe muri yombi na Polisi nyuma gushaka guha umupolisi amafaranga ngo imodoka zabo zihabwe icyemezo cy’uko zatsinze nyamara zombi zari zifite ikibazo kijyanye n’icyuma gikoreshwa mu guhagarara (Feri).

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko aba bombi imodoka zabo zari zifite ikibazo cya feri niko gushaka gutanga amafaranga ngo bahabwe icyemezo cy’uko batsinze.

SSP Ndushabandi yagize ati ‘’Aba bombi bafashwe imodoka zabo zari zifite ibibazo bya feri, aho Mukeshineza Thierry wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAD 371 K yari ifite ikibazo cya frein yahaye umupolisi ukorera muri iki kigo, ruswa y’amafaranga 20,000frs naho Twizerimana John wari ufite imodoka toyota corolla RAA 209 T atanga Ruswa y’amafaranga 15,000frs kugira ngo imodoka ye itsinde kuko bari baramureze frein & frein à main. Ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho bashyikirijwe RIB mu gihe hagikomeje iperereza.’’

SSP Ndushabandi yakanguriye abatwara ibinyabiziga kureka gutekereza Ruswa ahubwo bagaca mu nzira zabugenewe mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye.

SSP Ndushabandi yagize ati ’’Ndongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubanza mbere na mbere gutekereza ku buzima, ari ubwabo, ari n’ubw’abo batwara. Gushaka gutanga Ruswa kugirango imodoka utwara idasuzumwa uko bikwiye ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe. Nibakoreshe imodoka zabo kugirango zuzuze ubuziranenge aho kumva ko zafatwa nk’izatsinze mu manyanga kuko bidakuraho kuba zashyira ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abo batwaye mu kaga.’’

Nibahamwa n’iki cyaha bazahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese uha undi muntu, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru