Yashyizweho kuri2 February, 2020 | 16:57

Gasabo: Abatekamutwe batawe muriyombi bagurishaga abaturage itaka mu mifuka yanditseho sima

Mu Karere ka Gasabo hatahuwe abagabo babatekamutwe bakekwaho gutuburira abaturage babagurisha itaka riri mu mifuka yanditseho CIMERWA,bigaragara nkaho ari isima y’uruganda rwa CIMERWA irimo.

Aba bagabo batahuwe barapakiraga itaka muri iyo mifuka hejuru bakarenzaho agasima gake kugira bajijishe abo bazatuburira.

Amakuru avuga ko abakoraga buriya butekamutwe bari bamaze igihe babukora, nyuma ababikorewe baza kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge butangira kubikurikirana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yatangaje ko mbere y’uko bariya bantu bafatwa ubuyobozi bwari bufite amakuru kuri buriya butekamutwe.

Yagize ati: “ Twari dufite amakuru y’uko hari abantu baza bakagura ibipapuro bya CIMERWA byashizemo sima ku mashantsiye bakagenda bagapakiramo itaka igipapuro cyajya kuzura bagashyiraho ka sima gake kugira ngo bayobye uburari.”

Avuga ko hari abantu nka bane bavuze ko batuburiwe muri buriya buryo biba ngombwa ko ubuyobozi bukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo bafatwe.

Nduwayezu avuga ko nyuma yo gufata bariya bantu babimenyesheje uruganda nyarwanda rukora sima,CIMERWA, kugira ngo imenye ko hari abantu bari kuyiyitirira bagakora ibintu biyicira izina bityo nayo ibe yafata ingamba.

Bivugwa ko abakekwaho kiriya gikorwa bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha ngo bubakurikirane.

Chief editor\ Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe