Yashyizweho kuri17 May, 2018 | 19:17

Dr Munyakazi yongeye gusabirwa igifungo cya burundu y’umwihariko

Kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha mu Rukiko rukuru rwa Kigali bwamusabiye igihano cya burundu y’umwihariko nk’uko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhaye mu mpeshyi ishize. Gusa ku ruhande rwa Dr Léopold Munyakazi aracyavuga ko arengana ku byaha bya Jenoside aregwa kuko nawe ubwe mu gihe cya Jenoside nawe yari mu bahigwaga.Isomwa ry’urubanza rikazaba kuri tariki 29 Kamena uyu mwaka.

Mu kwezi gushize Dr Léopold Munyakazi yahakanye ibyo aregwa gukora iwabo i Kayenzi mu cyahoze ari muri Gitarama ubu ni muri Kamonyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yahise ajurira anasaba kuburanishirizwa iwabo i Kayenzi aho ngo yakoreye ibyaha aregwa, mu kwezi gushize niho yaburaniye humvwa abamushinjura, naho abamushinja bumvirwa i Kigali, kugira ngo barinderwe umutekano, mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru i Kigali, mu iburanisha ry’uyu munsi rwumvise impande zombi.Ubushinjacyaha buvuga ko abatangabuhamya bwazanye, bagaragaza ko Dr Munyakazi yashishikarije gukora Jenoside akanayigiramo uruhare.

Ubushinzacyaha bwahise bushingiri kuri ibyo buhita bumusabira nanone ko ahabwa igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.

Uwunganira uregwa Me Micombero Désire avuga ko, kuba hari ukwivuguruza ku batangabuhamya umukiriya we akwiye kugirwa umwere akurikije uko amategeko abiteganya.

Dr Munyakazi yavuze kandi ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ayemera kuko ngo hari Abatutsi yahishe bahigwaga anavuga ko nawe yasenyewe bamuziza iyo mpamvu ari nako yishimiye ko nta mutangabuhamya mu bahamagajwe wigeze amushinja ko yishe cyangwa hari ikibi yakoze mu Rwanda.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo impande zombi zivuga rushingiye ku batangabuhamya bose, urubanza ruzasomwa taliki 29 Kamena 2018.Dr Léopold Munyakazi uregwa Jenoside, yagejejwe mu Rwanda muri Nzeli 2016 yoherejwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru