Yashyizweho kuri8 December, 2019 | 15:29

Dr.Habumugisha yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya-Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yatangaje ko Dr.Francis Habumugisha ushakishwa n’ubutabera, yasohotse mu gihugu anyuze mu nzira zitemewe zimwe bakunze kwita iza panya kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka igihugu.

Uyu mushoramari akaba na nyiri Goodrich TV Dr Francis Habumugisha, ashakishwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, w’uko aburana afunzwe kubera icyaha cyo gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane

Abantu batandukanye na bo banyuze kuri Twitter batangiye kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho ntacyabaye.

Uwitwa Bonnie yabajije impamvu Dr Habumugisha yatorotse akaba yibereye hanze kandi itegeko ry’abinjira n’abasohoka mu ngingo yaryo ya 34 rivuga ko umuntu wese ukurikiranwa n’ubutabera urwandiko rwe rw’inzira rufatirwa.

Asaba gusobanurirwa impamvu uwo mugabo yidegembya kandi agikurikiranwa n’ubutabera.

Minisitiri Busingye yamubwiye ko nta ngingo mu mategeko y’abinjira n’abasohoka ivuga ityo.

Yongeraho ati: “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”

Ni mu gihe uyu Dr.Habumugisha tariki 23 Nzeri 2019 urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamurekuye by’agateganyo ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane.

Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanwa hifashishijwe ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru