Yashyizweho kuri5 October, 2018 | 12:09

Diane Rwigara yavuze ko yishimiye icyemezo Urukiko rwafashe [REBA AMAFOTO]

Urukiko Rukuru rumaze kwanzura ko Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunze kuko Itegeko ngo ridateganya ubwoko bw’ibyaha usabwa kurekurwa by’agateganyo aba ashinjwa, Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakwiye gukomeza bagafungwa kuko bakurikiranweho ibyaha bikomeye.

Urukiko rwavuze ko rwasuzumye iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rugasanga nta mpamvu zikomeye zivugwa n’Ubushinjacyaha zituma aba bombi bakomeza gukurikiranwa bafuzne.

Diane Rwigara na nyina baregwa guteza imvururu muri rubanda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Abaregwa bafashwe kuva tariki 23 Ukwakira 2017.

Nyuma y’uko Urukiko rutangaje ko abaregwa barekuwe by’agateganyo, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yabwiye Umunyamaku ko bubashye ikemezo cy’Urukiko ariko bagiye kureba niba gifite ishingiro bashingiye ku mpamvu bari batanze, bakareba niba bajurira cyangwa batazajuririra iki kemezo.

Diane Rwigara yavuze ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko, ko nubwo urubanza mu mizi rutaraba ariko iyi ngo ari intangiriro yo kubona ubutabera mu rubanza mu mizi.

Ni urubanza rwarimo abantu benshi cyane bo mu nzego zinyuranye.

Iburanisha ry’urubanza rwabo mu mizi rizakomeza tariki 07 Ugushyingo uyu mwaka.

Chief editor /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru