Yashyizweho kuri9 July, 2019 | 16:23

Cyera kabaye Abaregwa guteka umutwe ku rubyiruko muri Kigali Convention Centre imbere y’urukiko

Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.

Ni abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa.

Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre, inzu nini y’inama mu Rwanda, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ’wealth and fitness summit’.

Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje.

Umuyobozi babijeje gukurikirana abakekwaho ’ubu butekamutwe’ nk’uko minisitiri w’urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre.

Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi.

Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 z’uku kwezi.

JPEG - 44.8 kb
Amapingu ane y’aba baregwa ubwo bari imbere mu rukiko

Abayobozi b’ikigo Wealth Fitness International batwawe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gutegura amahugurwa ku bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu bucuruzi, ariko ibyari amahugurwa bikavukamo ibibazo.

Abantu benshi mu bari bitabiriye ayo mahugurwa bahise berekeza ku biro bya RIB biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Abari batanze amafaranga kugira ngo bitabire ayo mahugurwa basabaga ko basubizwa nibura ayo batanze.

Mu mahugurwa yari ateganyijwe yo kongera ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi yari yari yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abantu byabasabaga kwiyandikisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakakubwira ko ugomba kuzahabwa amahugurwa,hanyuma ukabona nyuma itiki ibikwemera ,abantu batangajwe nuko mu gutangira basabwe amafaranga kuburyo babifashe nk’ubujura.

JPEG - 36.9 kb
Baburaniye ku rukiko ruri mu karere ka Kicukiro

Salongo Richard / Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru