Yashyizweho kuri18 April, 2019 | 19:02

Rubavu:Uwari umusirikare mu ngabo zatsinzwe "Ex FAR" yacurangiye mu kabari indirimbo za Bikindi ahita atabwa muri yombi

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe uwitwa Nyabyenda JMV ufite imyaka 49 wari umusirikare mungabo zatsinzwe "Ex FAR" yagiye mukabari k’uwitwa Mateso Mussa kuri uyu wa kane acuranga kuri telefone ye indirimbo za Bikindi Simon.

Ni ibintu byatunguye abaturage bazumvise kubera ubutumwa buri mu ndirimbo za Bikindi zibiba urwango mu Banyarwanda izindi zigasingiza ingabo zatsinzwe.

impungenge z’abaturage zatumye babimenyesha inzego z’umutekano, ubwo aba Dasso bajyaga kumufata Nyabyenda yahise akuramo memory card muri telefone ayihisha mugikuta cy’umusarani, ariko agejejwe Kumurenge yemeye ko yarayifite ajya no kwerekana aho yari yayihishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Cyanzarwe Kanzendebe Hetien yabwiye umunyamakuru ko uyu muturage yagejejwe ku murenge. Yagize ati "Ayo makuru nayumvise ariko kuva mu gitondo ndi ku karere sinzi icyavuye mu iperereza."

Chief editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

MUGISHA GASTON - 3 months ago

KO ITOHOZA RYIMBITSE MUSANZE YABIKOZE ABIZI ASANZWE AZI NUWO SIMON ABIRYOZWE.

Evariste - 4 months ago

Izo ndirimbo ntabwo ariwe yazihanze mukwiye kumureka ariko mukamuha impanuro

Izindi nkuru