Yashyizweho kuri22 September, 2019 | 10:38

Burera:Umukozi wo mu rugo yishe abana batatu abatemye nawe ariyahura

Mu rugo rw’uwitwa Habumuremyi J.de Dieu na Musengimana Theresie utuye mu murenge wa Cyeru akagari ka Butare umudugudu wa Gatare, habaye ubwicanyi bukomeye aho bikekwa ko umukozi wabo ariwe yishe abana batatu bo muri urwo rugo, nawe agahita yiyahura.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko abana bapfuye ari batatu barimo uwitwa Iradukunda Yvonne w’imyaka 13 ,Mugisha Danny w’imyaka 6 na Masengesho Isabelle 4y’amavuko bakaba batemeshejwe umuhoro.

Uyu mukozi bakunze kwita Clementine ngo icyamuteye gukora aya mahano ntikiramenyekana bityo haracyakorwa iperereza.

Nizeyimana Theogene,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru yabwiye umunyamakuru ko amakuru y’ubu bwicanyi bayamenye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bagahita bajya muri ruriya rugo bagasanga abana bishwe batemwe mu mutwe n’umukozi waho amanitse mu mugozi.

Avuga ko nyina w’abo bana yari ari mu kazi asanzwe akora k’ubudozi mu gasentere kitwa Kirambo naho ngo umugabo amaze iminsi adahari yari yagiye mu mahugurwa.

Nizeyimana akomeza avuga ko urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo barebe niba urupfu rwa bariya bana rwaba rwagizwemo uruhare n’uriya mukozi na we basanze yiyahuye.

Kugeza ubu imibiri ya ba nyakwigendera biteganyijwe ko iri bujyanwa mu bitaro bya Kacyiru mu karere ka Gasabo kugira ngo bayikorere isuzuma ariko hanakorwe iperereza ryisumbuye kugira ngo hatahurwe uwaba yakoze ubwo bwicanyi n’icyabimuteye

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


6 Comments

Twiyongere Alexandre - 2 weeks ago

Birababaje kabisa!

Daphrose - 3 weeks ago

Ye babawe birababaje cyane pe!!! Imana ikomeze kwihanganisha lmiryango yabo.kandi Imana ibakire mu Bayo.

Niyonkuru Eliab Nostress w’ imanyagiro - 3 weeks ago

Abo bana Imana ibahe iruhuko ridashira

kayiranga rodrigue - 3 weeks ago

birarenze kandi birababaje kweri gusa nakwifuriza uyu muryango kwihangana muri ibi bihe bitoroshye

Cloude - 3 weeks ago

Twihanganishije Uwo Muryango Wabuze Abo Bana Gusa Biratubabaje Nk,abanyarwanda

Mwesigye theophile - 3 weeks ago

Iyi nkuru irababaje cyane njye ngye ndumva bindenze gusa icyo navuga abo bana imana ibacyire mubayo ibahe kuruhucyira mumahoro no kuzazukana nabera bose murakoze.

Izindi nkuru