Yashyizweho kuri27 April, 2020 | 13:18

Burera: Umugabo arwariye mu bitaro inkoni yakubitiwe mu gihugu cy’Uganda

Théodomir Nsengiyumva w’imyaka 42 y’amavuko yahawe ibitaro ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama mu Karere ka Burera, nyuma y’inkoni yakubiswe n’abasirikare bo muri Uganda (UPDF), bakamujugunya ku mupaka wa Cyanika bamaze kumugira intere.

Uyu mugabo wajugunywe ku mupaka mu mpera z’icyumweru gishize amaze imyaka 4 atuye muri Uganda akora imirimo y’ubuhinzi mu gace ka Rushebeye, Umurenge wa Gatsiba mu Karere ka Kabale.

Asobanurira The New Times uburyo yahohotewe, Nsengiyuma yavuze ko byose byatangiye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2020, nyuma y’intonganya zavutse hagati ye n’umuturanyi we bapfa urubibi rw’isambu we n’umugore we w’Umugandekazi bari bazindutse bahinga.

Ubwo barii barimbanyije imirimo yabo bageze ahegereye urubibi, umuturanyi wabo yatangiye gutongana avuga ko bamurengerereye, ahita ahamagara abasirikare ba UPDF.

Ati: “Ubwo abasirikare bahageze, bahise batangira kudukubita, batabanje no kugenzura imbibi ngo barebe niba koko ibyo babwiwe ari ukuri, kandi yaratubeshyeraga. Uretse abasirikare hari haje n’abandi bagabo b’abasivili.

Uko inkoni zarushagaho kwiyongera ni ko abasirikare bamubazaga impamvu ari muri Uganda.

Yakomeje agira ati: “Nahondaguwe cyne mu mugongo no kumaguru. Naratatse cyane, abantu bose baje kudutabara bagahita basubirayo bakibona ko nge n’umugore wange turimo gukubitwa n’abasirikare.”

Ba basirikare bamaze kubagira intere, we bamushyize mu modoka berekeza ku mupaka wa Cyanika, bamujugunya aho bisubirirayo.

Abapolisi b’u Rwanda bakora ku mupaka bahise bihutishiriza Nsengiyumva uvuka mu Murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera gahana imbibi na Uganda, ku Kigo Nderabuzima cya Bungwe.

Nyuma yimuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama ari na ho akomeje kwitabwaho n’abaganga, ndetse ari no mu kato k’iminsi 14 kugira ngo harebwe niba atazanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Nsengiyumva avuga ko nubwo arimo koroherwa akirimo kumva ububabare buturutse ku bikomere n’imibyimba y’inkoni yakubiswe, ndetse afite ubwoba ko bishobora kumuviramo n’ubumuga buhoraho.

Chief editor /MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru