Yashyizweho kuri7 November, 2019 | 08:10

Bosco Ntaganda wahamwe n’ibyaha birimo ibyo gufata ku ngufu abagore arakatirwa n’urukiko

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa kane barakatira urubanza umukuru w’abahoze barwanya Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Bosco Ntaganda.

Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka yahamijwe ibyaha byo mu ntambara no gufata abagore ku ngufu.

Ntaganda agiye gukatirwa igifungo cya burundu ku byaha ashinjwa ko yayoboye mu gice gikungahaye ku mabuye y’agaciro mu ntara ya Ituri, muri Republika ya demokarasi ya Kongo mu myaka ya 2002 na 2003.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yabaye uwa mbere wahamwe n’ibyaha byo kugira abagore abacakara mu kubasambanya igihe yacirirwaga urubanza na CPI mu kwezi kwa Nyakanga.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru