Yashyizweho kuri12 May, 2019 | 22:27

Biracyekwa ko Ingabire Victoire ashobora kuba yatawe muri yombi

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru hasohoketse inkuru ivuga ko Ingabire Victoire yaguwe gitumo arimo kwinjiza abantu mu mutwe w’iterabwoba mu karere ka Kirehe,biravugwa ko uyu mugore yaba yatawe muri yombi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, nibwo Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa NyakarambiII muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.

Ariko ibyari inama byaje guhindukamo kwinjiza abantu mu mutwe w’iterabwoba,ari naho bamwe mu bitabiriye iyi nama bahise bamwangira kuwinjiramo kuko yanashyiragamo n’amabwiriza avuga ko uwugomba kwinjiramo agomba kuba ari umuhutu,maze bahita babibwira inzego z’ibanze umugambi we uburizwamo.

Dukora iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste atubwira ko ayo makuru ari kuyabona kuri youtube,ariko ko nabo bagiye kubikurikirana.

Mu kiganiro gito yagiranye na Muhabura.rw yagize ati"Natwe turi kuyabona ku ma youtube ubwo turaza kubikurikirana".

Nyuma yaho, amakuru Muhabura.rw yahawe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe,Muzungu Gerald ni uko Ingabire Victoire ashobora kuba yatawe muri yombi.

Yagize ati"Ariko nabonye yafashwe ubwo mwavugana n’ubugenzacyaha bwabaha amakuru".

Muhabura.rw yongeye kubaza umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB),Mbabazi Modeste, yanga kugira byinshi atangaza.

Ati "Shakira ahandi.No comment (ntacyo nabivugaho)".

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire yafunguwe ku mbabazi we n’abandi bagororwa basaga 2000 bahawe na Perezida Paul Kagame.

Yafashwe mu 2010 nyuma aza gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:Ingabire Victoire yavumbuwe arimo gushaka abasore bajya mu mutwe w’iterabwoba

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe