Yashyizweho kuri4 December, 2018 | 20:00

Kigali: Bamwe mu banyamategeko barasaba ko ubusambanyi no gushushanya bitarebwa n’amategeko ahana

Itsinda ry’abanyamategeko bunganira abantu mu nkiko mu Rwanda rirasaba urukiko rw’ikirenga gukuraho ingingo 2 ziri mu gitabo cy’amategeko ahana bemeza ko zinyuranya n’itegeko nshinga.

Izi ngingo zisabirwa gukurwaho ni izirebana no gushushanya (caricature) bikozwe ku bayobozi b’igihugu ndetse n’izirebana n’icyaha cy’ubusambanyi .

Ku cyaha cyo gushushanya abategetsi bifatwa nko kubasebya ibyo bita caricature, Richard Mugisha avuga ko bikwiye gukurwa ku rutonde rw’ibyaha kuko bibangamira ihame ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu gitabo cy’amategeko ahana giherutse kuvugururwa, gushushanya abategetsi bigamije kubasebya byahanishwaga igifungo gishobora kugera ku myaka 2 yaba ari umukuru w’igihugu bwo igihano kikaba cyakwikuba inshuro zigera kuri 3.

Uyu munyamategeko avuga ko yemera ko gusebya abategetsi ari bibi kandi bigomba kurwanywa.

Gusa ngo ni ngombwa kwisunga amahame agenga itangazamakuru aho kwitabaza itegeko mpanabyaha.

Uyu munyamategeko avuga kandi ko abategetsi bari mu myanya ikomeye ikwiye kubaha ubushobozi bwo kwihanganira guhozwaho ijisho n’imbaga ishobora kubamo n’abo babashushanya.

Ku busambanyi ngo habeho kumvikanisha abafitanye ikibazo

Naho ku ngingo irebana n’ubusambanyi umwe mu bashakanye aciye inyuma mugenzi we, uyu munyamategeko avuga ko urukiko rw’ikirenga rukwiye na yo kuyivana mu byaha bihanwa.

Nubwo yemera ko iyi ngeso isenya imiryango, Richard Mugisha ngo asanga hakwiye kubaho guhuza no kumvikanisha abafitanye ibibazo bishingiye ku busambanyi.

Kuri we abashakanye bafite inshinganpo zo kwita ku muryango bafatanije gushinga.

Guhanisha igifungo umwe muri bo ngo byahungabanya umuryango.

Uhagarariye Leta mu rukiko Speciose Kabibi we yavuze ko Richard Mugisha adafite uburenganzira bwo gutanga iki ikirego.

Ibyo n’uko atagaragaza itsinda ry’abantu ahagarariye cyangwa ngo yerekane inyungu afite muri izi ngingo zombi mu gihe yaba yatanze ikirego nk’umuturage usanzwe.

Gusa uyu munyamategeko we ngo asanga nk’umunyagihugu afite inshingano zo gutunga agatoki itegeko abona ribangamye.

Ikindi ngo nk’umunyamategeko yatekereje ku bantu bashobora kumugana bahohotewe n’izi ngingo z’amategeko avuga ko zitabereye .

Inteko y’iburanisha iyobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege ubwe yavuze ko igiye gusuzuma izi nzitizi ababuranyi bakazongera kwitaba urukiko mu ntangiro z’umwaka utaha.

Aha ni bwo bizemezwa niba ikirego cy’umunyamtegeko Mugisha gifite ishingiro bityo hatangire iburanisha cyangwa se ikirego giteshwe agaciro urubanza ruhagararire aho.

JPEG - 29.7 kb
Mu gitabo cy’amategeko ahana giherutse kuvugururwa, gushushanya abategetsi bigamije kubasebya byahanishwaga igifungo gishobora kugera ku myaka 2 yaba ari umukuru w’igihugu bwo igihano kikaba cyakwikuba inshuro zigera kuri 3
JPEG - 49.9 kb
Umunyamategeko Richard Mugisha usaba ko caricature n’ubusambanyi byakurwa mu gitabo mpanabyaha

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru