Yashyizweho kuri29 April, 2020 | 09:06

Amakuru y’ibisubizo byavuye mu iperereza k’umwana w’impunzi ya Libya iba mu nkambi ya Gashora yagiye ahabona

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yashyize ahagaragara amakuru y’ibisubizo byavuye mu iperereza rimaze iminsi rikorwa ku nkuru mpimbano y’umwana watatse ko yahohotewe n’Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda barinda inkambi y’agateganyo y’impunzi zakuwe muri Libya iherereye i Gashora .

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 ni bwo MINEMA yasohoye itangazo rinyomoza amkuru uwo mwana yatanze nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rigatahura ko uwo mwana yashutswe n’abantu bakuru bagera kuri 5 bashaka kugaragaza ko babayeho na bi, bityo bakwiye kwimurwa mu maguru mashya.

RIB yakoze iperereza isanga ibyo birego nta shingiro bifite, nyuma yo kwakira ikirego cy’uwo mwana watatse tariki 14 Mata 2020, avuga ko Umuyobozi w’abapolisi bashinzwe umutekano w’Inkambi ya Gashora yamusambanyije.

Tariki 13 Mata 2020, impunzi eshatu, zirimo babiri bakuru n’umwe utaruzuza imyaka y’ubukure watanze ikirego, batashye mu Kigo bacumbikiwemo cya Gashora nyuma y’amabwiriza bahawe yo kuguma mu nkambi bagasohoka bahawe uruhushya.

Nk’uko amabwiriza abiteganya, babanje gufungirwa ku kazu k’abashinzwe umutekano kaba ku marembo y’ikigo kugeza ubwo umuyobozi w’abapolisi bashinzwe umutekano waho yahageraga.

Uwo muyobozi ahageze yibukije izo mpunzi akamaro k’amabwiriza mashya yashyizweho, bagomba kubahiriza cyane cyane ajyanye no kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’Iyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Itangazo riragira riti: “Ibimenyetso byo kwa muganga byerekana ko nta gufata kungufu kwabaye, kandi n’ubuhamya bw’ababyiboneye n’amaso, barimo na ba bandi babiri binjiranye n’uwo mwana, bushimangira ko nta gusambanywa ku gahato byigeze bibaho. Kandi uwo mwana ntiyigeze atandukanywa n’abo bari bavanye hanze icyo gihe.”

Iperereza ryimbitse ryakozwe kandi ryashimangiye ko hari abantu bakuru muri izo mpunzi bahatiye uwo mwana gutanga ikirego k’ikinyoma, maze bahita babyoherereza ibitangazamakuru mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kwimurirwa mu bihugu by’i Burayi n’ibindi bahisemo.

Ku makuru Polisi yahise itohoza, tariki 18 yatangaje ko abahimye ibyo birego bashobora kuba baranabihereye ku kuba batishimiye ingamba zabafatiwe zo kudaohoka mu nkambi uko bishakiye, nubwo bahawe amasaha abiri ya buri munsi yo gusohoka hanze y’Ikigo muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Bityo MINEMA ivuga ko umwana atazakurikiranwa ku cyaha yakoze ashutswe cyo kurega umupolisi ibinyoma.

Muri Nzeri 2019, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byashyizeho uburyo bugamije kwihutisha iyimurwa ry’izo mpunzi (Emergency Transit Mechanism /ETM) zikomoka mu bihugu bitandukanye

Leta y’u Rwanda kandi ishimangira ko izakomeza gukorana na UNHCR ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira ko impunzi ziri mu gihugu zibona umutekano n’uburinzi bisezuye.

MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru