Yashyizweho kuri28 October, 2019 | 16:26

Aho dufungiwe uburyo dufashwemo nta totezwa, nta yicarubozo turakorerwa-Rtd Maj Mudathiru

Rtd Major Habib Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 bayoborwa na Kayumba Nyamwasa, imbere y’urukiko yavuze ko yatunguwe n’uburyo we na bagenzi be bafunzwemo, kuko bahawe ibikenerwa byose byemerewe imfungwa mu Rwanda bitandukanye n’uko ahandi bigenda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019 nyuma y’uko umucamanza w’urukiko rwa Gisirikare ruburanisha aba bagabo amaze gusoma umwanzuro,akemeza ko Rtd Major Mudathiru na bagenzi be 24 bareganwa, bagomba gufungwa by’agateganyo,igihe kingana n’ukwezi mbere y’uko urubanza rwabo rutangira mu mizi na nyuma y’uko hakorwa iperereza ku byaha baregwa.

Ubwo ako kanya Maj.Mudathiru yahise amanika akaboko asaba ijambo avuga ko atunguwe n’uburyo bafunzwemo ashimira Leta y’u Rwanda kuko nta totezwa cyangwa iyicarubozo bakorerwa nk’uko bikorwa ahandi.

Abwira urukiko yagize ati “Nibyo ntawakwishimira gufungwa, nta nubwo twakwishimira kudahanwa kuko umuco wo kudahana ni mubi, ibyo ntacyo mbivugaho rwose. Gusa njyewe ni ikintu cyo gushima. Mbere na mbere ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda uburyo badufashemo n’uburyo tubayeho, turabibashimira cyane kubera ko iyo ufashwe ukitwa ’adui’, mu bindi bihugu uba utotezwa.’’

Yungamo ati‘‘Nkaba nshimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uburyo badufashemo, butandukanye n’ahandi uko mbizi. Aho dufungiwe ni byo koko hakwiriye ikiremwamuntu, uburyo dufashwemo nta totezwa, nta yicarubozo turakorerwa, njye rwose nkaba mbishimira ubuyobozi bwa Military Police.’’

Maj.Mudathiru yavuze ko yakabaye ashimira abamwunganira we na bagenzi be ku bwitange bagaragaje ngo bababuranire nta kiguzi batanze.

Yakomeje ati “Icya nyuma navuga, ndashimira bagenzi banjye imyifatire yabo muri iki cyiciro cya mbere, berekanye icyubahiro imbere y’ubucamanza, mbashimira ko no mu cyiciro cya kabiri bazabigaragaza. Ibisigaye byo ni ukubishyira mu biganza by’Uwiteka, kuko [Imana] ni yo izi icyo izaba idukorera imbere.’’

Uko ari 25 baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Ubushinjacyaha buvuga ko amaze gusezererwa, mu 2013 yerekeje muri Uganda ari naho yahuriye na Maj Robert Higiro wo muri RNC akamuha ubutumwa bwa Kayumba Nyamwasa, ko bafite umutwe wa politiki ariko bashaka no gukora igisirikare cyawo, bityo we n’abandi basezerewe mu ngabo yashaka, bakwishyira hamwe bakawuyobora.

JPEG - 51 kb
Rtd Major Mudathiru iyo ageze ku rukiko ava mu modoka hari abasirikare bo Military Police bamufasha kuvamo ndetse no kugera mu cyumba cy’urukiko kandi neza

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru