Yashyizweho kuri18 July, 2019 | 12:28

Afurika y’Epfo irashinjwa kutagira icyo ikora ngo ite muri yombi abacyekwaho Jenoside bihishe ku butaka bwayo

Umushinjacyaha mukuru w’urwego rusigaye rukora imirimo yakorwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha muri Tanzaniya, avuga ko Afurika y’Epfo idafatanya narwo mu guta muri yombi abaregwa Jenoside mu Rwanda.

Uru rwego ejo ku wa gatatu rwari imbere y’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ruvuga aho rugeze ibikorwa byarwo byo gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha mu Rwanda no mucyahoze ari Yugoslavia.

Iyi nkuru ducyesha Timeslive ivuga ko ku Rwanda, umushinjacyaha w’uru rukiko Serge Brammertz yabwiye iyi nama ko kugeza ubu iperereza ryabo rimaze kubageza ku makuru bizeye y’aho bamwe mu baregwa Jenoside bashakishwa baherereye.

Abantu bagera kuri 500 bari ku rutonde rwakozwe na Leta y’u Rwanda rw’abashakishwa.

Abashakishwa cyane n’uru rwego barimo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phénéas Munyarugarama.

Brammertz yabwiye inama ishinzwe umutekano ku isi, ko begereye ibihugu bigize umuryango w’abibumbye ngo bafatanye.

Ati "Gusa ngomba kubabwira ko hari bimwe mu bihugu byananije akazi kacu".

Yavuze ko hari ibihugu bidafata nk’ibyihutirwa gufata abaregwa ibyaha ngo bashyikirizwe ubucamanza.

Ati "Kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize, twasabye Afurika y’Epfo kudufasha mu buryo bwihutirwa gufata umwe mu bashakishwa wari ku butaka bwayo. Twakomeje kubibutsa tunavugisha abayobozi ubwabo".

Yungamo ati"Gusa ikibabaje, kugeza ejo nibwo batwandikiye badusubiza ko ubusabe bwacu bwahawe abayobozi bireba, bakaba bari kubugenzura".

Leta ya Afurika y’Epfo ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byavuzwe n’uyu mushinjacyaha imbere y’inama y’umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye.

Hari amakuru amwe avuga ko Protais Mpiranya yaba yihishe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Ku ruhande rwa Valentine Rugwabiza,ejo kuwa Gatatu yabwiye iyi nama ishinzwe umutekano ku isi ko Fulgence Kayishema uri muri bariya bashakishwa aba muri Afurika y’epfo.

Ni ubwa mbere uru rwego runenze Afurika y’Epfo kudafatanya n’ubucamanza guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu Rwanda.

Mu myaka yashize, Kenya yanenzwe kugenda biguru ntege mu gufata Félicien Kabuga no kumushyikiriza urukiko rwa Arusha, byavugwaga ko yihishe ku butaka bwa Kenya.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru