Yashyizweho kuri20 March, 2019 | 21:54

Gicumbi:Abunzi nti bakifata nk’abacamanza basobanukiwe umumaro wabo wo kunga abaturage

Abunzi bo mu karere ka Gicumbi ,baravuga ko hari byinshi bimaze guhinduka mu mikorere yabo,babicyesheje ubufasha mu by’amategeko n’ibikoresho ku nkunga y’umuryango RCN Justice et Democracie mu gihe gisaga imyaka 3 bamaranye,bityo bikaborohereza mu kazi kabo ko kunga abaturage aho kwifata nk’abacamanza.

Bimwe mu byakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta utanga ubufasha mu byamategeko RCN justice et Democratie,harimo guha amahugurwa n’ubujyanama ku bunzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze.Gutanga ibikoresho n’ubukangurambaga ku mategeko n’uburenganzira ku baturage.Aha niho bamwe mu bunzi bavuga ko ari ubumenyi bwahinduye imikorere yabo.

Hari uwagize ati”Amategeko twari tuyazi ibice tutazi gufata icyemezo tuvogerwa mu nzego zacu kandi urwego rw’abunzi ari urwego rwigenga RCN imaze kudugura twabonye ko twisanzuye nta muntu ukwiye kutuvugiramo.Yaduhuguye ku mategeko anyuranye atuma umwunzi amenya icyo gukora”.

Undi nawe ati”Mbere tutarahugurwa twafataga imyanzuro ugasanga nti tuzi aho ikibazo giherereye.Urugero ni nk’umurima twakawandika ngo ni uwa kanaka,ariko baduhuguye twamenye ko tugomba gushyiraho metero,tukerekana aho uri mu mudugudu ndetse n’abo badikanye”.

Impinduka zimikorere myiza kubwo kungurwa ubumenyi,zinashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba Ndizihiwe Cyriaque asobanura muri ubu buryo.

Ati”[Rcn Jutsice et democratie] Njye navuga ko wadusigiye ikintu kinini cyane kuko baradufashije.Mbere na mbere ruriya rwego rw’abunzi ni urwego rudufasha mu gucyemura ibibazo by’abaturage.Bararwubatse pe!kuko ubona nk’umwunzi iyo muganiriye azi uburyo yumva ijwi ry’umuturage”.

Akomeza avuga ko mbere abunzi batari bazi umumaro wabo aho bifataga nk’abacamanza bakibagirwa ko ari abunzi ariko uguhinduka kwabo kugaragarira ku myanzuru icyeye bafata.

Ati”Twari dufite abunzi bifata nk’abacamanza ariko umwunzi azi icyo ari cyo,azi ko ari umwunzi wumva abaturage,akabunga atagiye kuvuga ngo aciye urubanza.Rwose ubu usigaye ubona imyanzuro yabo ukabona ari smart (icyeye)”.

Kuba uyu muryango Rcn Jutsice et democratie uri ku musozo w’imirimo yawo mu karere ka Gicumbi,Ngombaniro Tharcisse,umuhuzabikorwa wa Maj muri aka karere avuga ko aricyo gihe ngo nabo bakomereze aho bari bageze .

Ati”Yakoraga imirimo myiza (Rcn Jutsice et democratie ) n’aho igiye mu tundi turere igiye gukomeza gufasha abunzi.Byumwihariko wumvaga ibyo bavugaga ku bijyanye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abutugari nabo bifuzaga ko babona amahugurwa yimbitse kugira ngo babone uko barangiza imanza ku gihe kandi vuba.Nabyo ibyo biri munshingano z’akarere ndetse na minisiteri y’ubutabera ibibafashamo mu rwego rwo kurangiza imanza”.

Nubwo ariko ubuyobozi bukorana bya hafi bugaragaza ibizibandwaho ,Ishema Gerome,umukozi w’umushinga Rcn Aritsa kuhakwitabwaho kugirango izi ngamba zizatange umusaruro koko.

Ati”Iyo umuturage umuhaye amakuru n’imfashanyigisho ikintu cya mbere akamenya uburenganzira bwe n’ubw’abandi hari amakimbirane bicyemurira bitarinze ko bajya mu nkiko.Iyo umumenyesheje inzego agomba kujyanamo ikirego cye akazimenya,mu minsi mike iyo usubiyeyo usanga hari abantu benshi bagiye muri izo nzego.

Bivuze ko ari umuriri w’ubutabera,ari bya biganiro,ni ibintu byakoreshwa umuturage agakomeza guhabwa amakuru akeneye ndetse n’aho amategeko ahindutse bagahita babamenyesha”.

Imibare igaragaza ko imikorere ya bunzi yavuye ku gipimo cya 36.40% mbere yuko bahabwa amahugurwa ,igera kuri 64.89% nyuma yo kungurwa ubumenyi.Ibi byiyongeraho ibibazo abaturage bagiye bikemurira ubwabo ,nyuma yo kwakira ubukangurambaga bwagiye bukorwa bunyujijwe mu makinamico ,ibiganiro kumadariyo no gukorana n’amatsinda atandukanye .

Rcn justice et democratie ni umuryango ukorera muturere 7 turimo na Gicumbi,aho bafashije ibyiciro bitandukanye mu kubungura ubumenyi mu mategeko,birimo abunzi,abanyamabanga nshingwabikorwa butugari n’imirenge,abaturage n’abafite aho bahuriye n’ubutabera mu ngeri zitandukanye,kugirango ubutabera bugere kumuturage .
Bimwe mu byakozwe na RCN justice et Democratie,harimo guha amahugurwa n’ubujyanama ku bunzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze Abunzi bahuguwe na RCN bemeza ko imyanzuro bafataga mbere batabaga bazi aho ikibazo giherereye ngo bagicyemure mu buryo bworoshye

ISHIMWE Honore /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru