Yashyizweho kuri22 June, 2020 | 12:52

Abasirikare ba RNC biyongeyeho abasirikare b’u Rwanda m’urukiko mu buryo butunguranye

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress) bavuye kuri 25 bakagera ku bantu 32.

Abaregwa bose bareganwa na (Rtd) Major Habib Mudathiru ari na we wa bivugwa ko yari abayoboye, bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major (Rtd) Habib Mudathiru yari Umuyobozi mu mutwe witwaje intwaro witwa P5 washinzwe na RNC ku bufatanye n’indi mitwe ya politiki irimo PS Imberakuri, Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi) n’iryitwa People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi)

Iryo tsinda ry’abinjiye muri P5 ririmo 25 bari bamaze iminsi baburanishwa, bafatiwe mu bikorwa by’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka ushize, mu bikorwa by’Ingabo za FARDC byo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Abandi biyongeyeho kuri uyu wa Mbere barimo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barimo Pte Muhire Dieudonne, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat.

Hiyongeyeho kandi n’abasiviri babiri ari bo Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Umutwe w’iterabwoba wa RNC bashinjwa gukorana na wo uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri ubu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akorera muri bimwe mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereye agamije guhungabanya umutekano warwo.

Mu bihe bishinze abakurikiranywe babanje kuburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare rw’ibanze rw’i Nyamirambo ari na rwo rwabakatiye kuburana bafunzwe.

MUHABURA.RW /Amakuru Nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru