Yashyizweho kuri24 October, 2019 | 16:40

Abashyigikira abadutera barekere aho kuko ntibakwiye gukomeza gushora abantu mu rupfu-Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya guverinoma, Johnston Busingye, avuga ko umuntu ushyigikira abatera u Rwanda baturutse hanze yarwo batabakunda kuko baba babohereje mu rupfu kuko akenshi abatahaguye bafatwa mpiri bagashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa.

Minisitiri Busingye yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019, ubwo mu kiganiro cyateguwe na Polisi y’igihugu, aho ihuriramo n’abanyamakuru ndetse n’izindi nzego kigamije kugaragariza Abanyarwanda ibyo urwego rwa polisi rukora mu kurindira umutekano abaturage .

Minisitiri Busingye muri iki kiganiro nk’umwe mubatanze ikiganiro, yakomoje ku mutekano muri rusange, aho yavuze ku bitero byagiye byibasira u Rwanda mu minsi ishize aho yavuze ko abo bantu batera u8n Rwanda baba ari abiyahuzi.

Yagize ati “Mu minsi ishize hari ibikorwa bihungabanya umutekano byabayeho, aho twagabweho ibitero bituruka hanze by’abantu bamwe bisuganyije. Iyo ibikorwa nk’ibyo bibaye, twebwe dufata abo bantu baduteye nk’abiyahuzi, gusa inzego zacu z’umutekano ziha ibikorwa nk’ibyo ibisubizo bibikwiye”.

Yakomeje avuga ko mu baza gutera u Rwanda nta numwe usubira aho yaturutse usibye ko bahasiga ubuzima cyangwa bagafatwa mpiri bagashyikirizwa ubutabera, gusa asaba abantu babashyigikira kureka kujya babashora mu rupfu.

Ati “Muzi ko abakomeza kurwana, ntibashyire intwaro hasi badasubira aho baturutse, abafatwa na bo mujya mubona ko bagezwa imbere y’ubutabera. Ni ko byagenze ku baduteye banyuze mu ishyamba rya Nyungwe ndetse n’abanyuze mu rugano, abadutera rero ababasha kubabona bababwira bati murekere aho kwiyahura”.

Yungamo ati “Abashyigikira abadutera na bo barekere aho kuko ntabwo bakomeza gukora ikintu kitagira umusaruro, iyo uri umuntu muzima wabireka. Ntibakwiye gukomeza gushora abantu mu rupfu”.

Yongeyeho ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe neza, avuga ko umuntu akwiye gukora umurimo we uko abyumva yizeye ko arinzwe, afite umutekano.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize hari abantu bateye u Rwanda baciye mu majyaruguru y’u Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakica abaturage 14 bo muri ako gace, abafashwe bakavuga ko baturutse mu mashyamba ya RD Congo,aho biyemereye ko bari bafite gahunda yo gufata igihugu, bagashumbushwa nyuma yo kugifata ariko umugambi wabo ntiwabahiriye kuko 19 muri bo bahasize ubuzima.

Muri aba bakunze gutera igihugu bagafatwa mpiri abenshi muri bo bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC nk’uko byemezwa n’abantu 25 bafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubu barimo kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

JPEG - 34.8 kb
Minisitiri Busingye avuga ko abatera u Rwanda bagereranywa n’abiyahuzi kuko bitabasiga amahoro

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru