Yashyizweho kuri17 November, 2018 | 11:25

Abashinjwa Jenoside batarafatwa barimo na Kabuga Felicien bashyiririweho itsinda rigiye kubahiga bukware

Hashyinzweho itsinda rihuriweho n’ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko rwashinzwe kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ndetse n’abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera z’u Rwanda bazakorera hamwe mu gushakisha abantu bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarafatwa bakidegembya barimo umunyemari Felicien Kabuga.

Uyu mwanzuro ukomeye wafatiwe mu nama yahuje uru rwego rw’Umuryango w’Abibumbye n’inzego zishinzwe ubutabera n’umutekano mu Rwanda.

Uwuhagarariye ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwasimbuye TPIR Bwana Serge Brammertz, yavuze ko mu bari ku isonga bashakishwa barimo Felicien Kabuga, Major Protais Mpiranya wayoboraga umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu na Augustin Bizimana wari minisitiri w’ingabo.

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko abagize iri tsinda bagennye umuntu uzajya uba yiteguye kugenzura mu buryo bwihuse amakuru y’ingenzi ku bijyanye n’imanza zarangiye, no kugenzura amakuru ku bijyanye n’abagishakishwa. Yongeraho ko hari akarusho mu gufatanya n’inzego z’u Rwanda.

Brammertz ati “Ku ruhande rw’ubutabera mpuzamahanga, ni ukuvuga Umuryango w’Abibumbye, turacyafite abantu 8 bagishakishwa. Nta gihombo rero dufite mu gukorera hamwe kandi umusaruro waruta uwo dufite uyu munsi. Birumvikana ntibyoroshye buri munsi ariko biragaragara neza ko kugera ku makuru no kuyahanahana ari ingenzi cyane ku nzego zitandukanye zahuye uyu munsi.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, baremeza ko iri huriro rije koroshya imirimo yakorwaga na buri rwego, aho bemeza ko gufatanya bizatuma abakekwaho gukora jenoside bahungiye mu mahanga bafatwa mu buryo bwihuse.

Umugenzuzi mukuru mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda Ntete Marius yagize ati“Tugakorana ku buryo ufite amakuru ayahereza undi, noneho mu buryo bworoshye tukaba twabasha kumenya aba bantu baherereye hehe?

Ese ni iki cyakorwa kugirango bafatwe? Ese ni iki cyakorwa kugirango nibamara gufatwa baze baburanishwe haba mu nkiko z’u Rwanda, cyangwa se na mekanisime, cyangwa se habe n’uburyo kuko burya, amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye no kwirinda no gukurikirana abakoze jenoside, ateganya inshingano y’uko buri gihugu..niba gifite abantu bakoze jenoside kibohereza bajye kuburanishwa, cyangwa se ubwacyo kibaburanishe.”

Bwana Ntete yasobanuye ko iri huriro rizajya rihura kenshi mu gushakisha ukuntu intego yaryo yagerwaho nta nkomyi kandi mu buryo bwihuse.

Mugi gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwavugaga ko rwasize abantu umunani batarafatwa, ariko urwego rushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha bagahungira mu mahanga ishami ryarwo rikorera mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, rwo ruvuga ko hari abasaga 500 bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga.

Ntete Marius yemeza ko uru rwego hari byinshi ruzafasha n’ubwo ruje rutinze.Iri tsinda rikaba rigizwe n’inzego zigera ku munani zirimo ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko rwasimbuye TPIR, uhagarariye ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu, urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ubushinjacyaha bwa gisirikare, uhagarariye polisi, minisiteri y’ubutabera n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, ari nayo ibitse inyandiko zose zakoreshejwe mu nkiko gacaca.

Hari ikizere ko iri tsinda rizatuma ifatwa ry’abacyekwaho Jenoside bihishe hanze bazafatwa mu buryo bworoshye Ntete avuga ko n’ubwo uru rwego ruje bwa mbere hari byinshi ruzacyemura Itsinda ryashyizweho rigizwe n’inzego zigera ku munani kuburyo abarigize bazajya bahura kenshi mu gushakisha ukuntu intego yaryo yagerwaho nta nkomyi

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru