Yashyizweho kuri14 October, 2018 | 15:35

Abantu 7 basabiwe kudakomeza gukurikiranwa kwihanurwa ry’Indege ya Habyarimana

Iperereza ku wahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ryatangiye mu 1998 hakaba hari abantu 7 bakurikiranwaga.Ariko abashinjacyaha b’ u Bufaransa basabye ko iperereza kuri abo bantu rihagarara.

Uru rubanza rwari rumaze igihe ndetse rugatuma u Rwanda rutarebana neza n’ u Bufaransa rurebana no kumenya uwahanuye indege yari itwaye Juvenal Habyarimana n’ uwari Perezida w’ u Burundi Cyprien Ntaryamira yarashwe tariki 6 Mata 1994, ari nabwo Jenoside yakorewe abatutsi yihise itangira.

Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, mu i basabye ko ibiregwa abantu 7 bikurwaho kuko abakora amaperereza nta bimenyetso bifatika babonye.

Abo bantu 7 bagizwe na Charles Kayonga,Faustin Kayumba Nyamwasa,Samuel Kanyemera,Jacob Tumwine,Rose Kanyange (Umugore wa Kabuye),James Kabarebe ndetse na Jack Nziza.

Itangazo abashinjacyaha b’ u Bufaransa bashyize ahagaragara tariki 10 Ukwakira

Kuri ubu igitegerejwe ni uko umucamanza ushinzwe gukora iperereza niwe uzafata umwanzuro kuri ubu busabe bw’ ubushinjacyaha.

Abunganira mu mategeko umugore wa Habyarimana, Agathe Habyarimana bavuze ko ubusabwe bw’ ubushinjacyaha bubabaje ndetse ko bushingiye ku mpamvu za politiki.

Indege yari itwaye Habyarimana yarashwe iri hafi kugera ku kibuga cy’ indege I Kigali.

U Rwanda rushinja Ubufaransa kugira uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi,yatwaye ubuzima bw’ abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Chief Editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru