Yashyizweho kuri24 April, 2020 | 12:37

Abantu 40 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40baraye bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID–19).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko muri rusange bakoze amakosa yo gukora ingendo zitari ngombwa ndetse n’ibindi binyuranije n’amabwiriza yashyiriweho kwirinda icyo cyorezo.

Abo uko ari 40 baje bakurikira abandi 28 bafashwe na none bashinjwa gukora utubari mu ngo zabo, ndetse n’abadi batanu bafashwe nyuma yo guhamagara umurongo 114 batukana, abandi bivugira ibyo bashatse byose, kandi warashyiriweho kwakira abafite ibibazo bya COVID-19.

CP Kabera avuga ko Polisi ikomeje gukaza umutekano ndetse itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza ya Guma Mu Rugo. Arasaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) kuko uzafatwa wese yayarenzeho azahanwa n’amategeko.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru