Yashyizweho kuri1 November, 2019 | 09:42

Abantu 12 barimo Abanyarwanda batatu batawe Muri yombi bakekwaho kwiba muri Banki bifashishije ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Abanyakenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe, bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwiba muri Banki ya Equity mu Rwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije kuri Twitter, rwatangaje ko abo bantu batahuwe ubwo barimo bagerageza kwinjira mu mabanga ya Banki ya Equity bakoresheje ikoranabuhanga bashaka kwiba amafaranga kuri Konti z’abakiriya b’iyo banki.

Abo bantu baje mu Rwanda bashaka kwiba amafaranga muri Banki ya Equity mu Rwanda nyuma yo kwiba iyo Banki aho ikorera muri Kenya na Uganda.

RIB iratangaza ko amadosiye yabo yamaze gukorwa ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwashimiye abantu bose batanze amakuru yatumye abo bantu batabwa muri yombi, rusaba abantu kuba maso no gutanga amakuru yagira uruhare mu kuburizamo ibyaha.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru