Yashyizweho kuri7 September, 2020 | 21:02

Abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’Igihugu- Perezida Kagame

Kuri uyu wa Mbere yariki ya 07 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2020-2021, aho Urwego rw’ubutabera rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka ushize n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka.

Mu byagezweho harimo kuba imanza zirenga ibihumbi bibiri zaraburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi igihumbi zigatangwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, by’umwihariko kuva igihe u Rwanda rwinjiye mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yagarutse ku kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragize uruhare mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera.

Yibukije abakozi b’Urwego rw’ubutabera ko bafite inshingano zikomeye zo kuba inkingi yo kurwanya ruswa aho kuba inkomoko yayo kugira ngo ababagana barusheho kubagirira icyizere.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gikataje mu guhangana na ruswa aboneraho kwibutsa abakozi b’Urwego rw’ubutabera ko bakwiye kuba ku isonga mu kuyirwanya aho kuba inkomoko n’imbarutso yayo, abahamagarira kurushaho kwimakaza ubunyangamugayo.

Perezida Kagame yagize ati: ” Ik’ingenzi ni ugukomeza guha abaturage ubutabera bufite ireme kandi bafitiye ikizere… Mugomba kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa ntimube inkomoko yayo.”

Agaruka ku banyabyaha bakihishahisha ubutabera, Perezida Kagame yagaragaje ko umwanya uwo ari wo wose ukuboko k’ubutabera kuzabageraho, ashimangira ko yizeye ko ubutabera bw’Igihugu bufite ubushobozi bwo guca izo manza.

Ati; “Abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’Igihugu, n’ibindi byaha byose, ubutabera buzabasanga aho bari hose.”

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwagaragaje ko umwaka ushize inkiko zakiriye imanza 175,188 muri zo izisaga ibihumbi 36000 zikaba zararangijwe, aho zazamutseho 3% ugereranyije n’izarangijwe mu mwaka wabanje.

Ubushinjacyaha Bukuru mu Rwanda bwo butangaza ko bwakiriye ibirego 3,959 byiganjemo ibyaha by’inzaduka, ibishingiye ku kunyereza umutungo w’Igihugu n’ibindi.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

hakori - 1 week ago

Igitekerezontacyo narenzaho icyubutabara bwakumva nirijambo yavuze ryubunyangamugayo nukuri abantu nabantu ariko hagomba kubaho abanyangamugayo

Izindi nkuru