Yashyizweho kuri31 March, 2020 | 06:12

Abagabo 2 bari bamaze icyumweru bibye inka y’umuturage batawe muri yombi

Maniragaba Emmanuel w’imyaka 42 na Mubirigi Claver w’imyaka 38 bari bamaze icyumweru bibye inka y’umuturage wo mu murenge wa Huye mu kagari ka Sovu.batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector Of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse kuri umwe muri bo wari wibye iyo nka nyuma akaza gutanga amakuru.

Yagize ati: “Umwe muri bari bagabo niwe wari wibye inka, amaze kuyiba ajya kuyigurisha mugenzi we. Nyuma yo kuyimugurisha yasubiye mu rugo rw’aho yari yibye inka ababwira ko azi umuntu wabibiye inka ndetse ko baza akajya kubereka aho iherereye.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko ba nyiri inka bakurikiye uwo mugabo ajya kubera aho iyo nka yabo iri nyamara niwe wari wayibye arayihagurisha. Barahageze koko basanga inka ni iyabo, babajije nyiri urugo aho yakuye iyo nka ababwira ko yayiguze n’uwo muntu bari kumwe aje kubereka iyo nka ahubwo atungurwa no kumva avuga ko yayibye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yavuze ko nyiri Inka amaze kumva amagambo y’abo bagabo uko basubiranamo (Maniragaba na Mubirigi) yahise ahamagara Polisi iza kubafata.

Ati: “Nyiri inka yamaze kubona ukuntu abo bagabo basubiranamo umwe avuga ko inka yayigurishijwe na mugenzi we undi nawe avuga ko amubeshyera yayibye yahise abimenyesha Polisi bose barafatwa.”

Umuturage yahise ashyikirizwa Inka ye naho abo bagabo bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Itegeko Nº68/2018 RYO ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru