Yashyizweho kuri12 July, 2019 | 19:15

Urukiko rwanze ikifuzo cy’uko Col Byabagamba,Gen.Rusagara na Kabayiza barekurwa by’agateganyo

Urukiko rw’ubujurire i Kigali rwatesheje agaciro ubusabe bwa Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara n’uwari umushoferi we François Kabayiza bari basabye kurekurwa bakaburana ubujurire badafunze.

Abaregwa bari batanze impamvu zinyuranye bavuga ko zikwiye gutuma mu bujurire bakurikiranwa badafunze.

Mu mpamvu zabo harimo gufungwa binyuranyije n’amategeko, aho bavuze ko bafungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe - aho kuba muri gereza ya gisirikare - aho bari mu kato kandi badasurwa n’ababo.

Rusagara na Kabayiza bo bavuze ko hejuru y’ibyo barwaye ndetse batemererwa kuvurwa bikwiriye.

Urukiko rwavuze ko rwasanze aho abaregwa bafungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe ari ahaguriwe gereza ya gisirikare ya Mulindi, bityo badafunze binyuranyije n’amategeko.

Umucamanza yavuze ko Rusagara na Kabayiza bavuzwa na Leta kandi ko ibitaro bavurirwamo bifite inzobere zihagije.

Gusa rwategetse ko Gen.Rusagara na Col Byabagamba bongera kwemererwa gusurwa n’imiryango yabo.

Urukiko rwavuze ko urubanza mu bujurire kuri aba basirikare ruzaburanishwa ku itariki 24 y’uku kwezi kwa karindwi.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru