Yashyizweho kuri2 October, 2019 | 20:08

Rtd Major Mudasiru uherutse gufatwa na bagenzi be 25 bakoreraga umutwe wa RNC bagejejwe mu rukiko[REBA AMAFOTO]

Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, kuri uyu wa gatatu 02 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.

Aba bose uko ari 25 bageze ku rukiko barinzwe bikomeye, baherekejwe n’abasirikare bashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police).

Urukiko rwabanje gusuzuma imyirondoro yabo umwe kuri umwe.

Abenshi muri aba bavuga ko babaga muri Uganda no mu Burundi, mbere y’uko bajya gukorana na RNC na FDLR. Bafatiwe muri RDC, aho bari mu myitozo, bafatirwa mu mikwabu ya gisirikare, nyuma bashyikirizwa Leta y’u Rwanda.

Muri aba 25, harimo umugande witwa Lubwama Sulaiman. Yavuze ko yari umushoferi, akaba afite abana batandatu.

Nyuma y’uko bose uko ari 25 basomewe imyirondoro yabo, umwanditsi w’urukiko rwa Gisirikare abasomeye ibyo baregwa, birimo: Kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, Kugirana umubano n’ibindi bihugu, hagamijwe gushoza intambara, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Benshi mu baregwa ni Abanyarwanda babaga i Burundi na Uganda.Muri 25 harimo Abagande batatu, Abarundi bane, abandi bose ni Abanyarwanda.

Ikindi ni uko mu baregwa uko ari 25, 18 bagiye muri iyo mitwe baturutse i Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri baturutse muri Kenya naho umwe yavuye muri Malawi.

1.Rtd Major Mudasiru Habib atuye i Kanombe yavukiye muri Uganda ahitwa Mbarara.
2. Lt. Nsanzimana Patrick yavukiye mu Karere ka Gisagara atuye i Burundi.

3.Gakwerere Joseph yavutse muri 2001, atuye Uganda.

4.Habyarimana Jean Bosco yavutse mu 1979 atuye i Burundi.
5.Ngendakumana Vedaste yavutse mu 1987 mu Karere ka Gisagara.
6. Minani Yohana atuye i Burundi ahitwa mu Kayanza, yavutse mu 1982 ni Umurundi.
7. Rugamba Hagenimana Viateur atuye mu Karere ka Gicumbi, yavutse mu 1992.
8.Mfitumukiza Assier atuye mu Karere ka Karongi yavutse mu 1990.
9. Twizerimana Patrick yavukiye mu Karere ka Kanyaruguru mu 1990.
10. Bihoyiki Diogène yavutse mu 1982 mu Karere ka Gisagara.
11.Haguma Claude ni uwo mu Karere ka Rubavu yavutse mu 1996.
12. Rugambwa Suraimani yavutse mu 1976 ni Umunya-Uganda yavukiye i Masaka. 13.Mbarushimana Ildephonse ni uwo mu Karere ka Gisagara, yavutse mu 1997.
14. Nsabimana Jean Marie ni Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1991.
15. Yukamazina Leverien yavutse mu 1997 ni Umurundi w’i Muramvya.
16. Ndikurugendo Yisa yavutse mu 1989, ni Umurundi atuye i Bujumbura.
17. Habanabakize Innocent yavutse mu 1993 mu Karere ka Gisagara.
18. Rusigariye Ildephonse yavutse mu 1996 yavukiye mu Karere ka Gisagara.
19. Ndikumana Yisa.
20. Ngiruwera Shadrac yavutse mu 1996 mu Karere ka Gakenke.
21.Ndirahira Jean de Dieu ni Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1987.
22. Desiderion Fred ni uwo muri Uganda yavutse mu 1996 ahitwa Rubenge, Butorogo muri Mubenge District.
23. Gashumba Andre yavukiye mu karere ka Nyagatare mu 1966.
24. Habarurema Jackson yavukiye mu Karere ka Nyagatare mu 1994.
25. Ndibanje Lambert atuye muri Tanzania, ahitwa Rukore, yavutse mu 1996 afite ubwenegihugu bwa Malawi, ni Umurundi.

Uko bageze muri RDC

Aba bose baroherezwaga muri RDC, muri Kivu y’Amajyepfo babifashijwemo n’ingabo za Leta y’u Burundi, bakakirwa na Maj. Habib Musa kuko we yagiye mbere.

Bagezeyo ngo babwirwaga ko bagiye gukora igisirikare cya P5 (Imitwe yishyize hamwe irwanya Leta y’u Rwanda ikuriwe na Kayumba Nyamwasa).

Ubushinjacyaha bwavuze ko bakoraga imyitozo ya gisitikare mu gihe cy’amezi atatu, bagahabwa ibikoresho ubundi bakabwirwa kujya muri Kivu y’Amajyaruguru, ahegereye igihugu cya Uganda kuko bari bizeye inkunga ifatika ya Leta y’icyo gihugu nk’uko babyivugiye mu ibazwa ryabo mu bugenzacyaha.

Bose bahuriza ku kuba muri urwo rugendo bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu Y’Amajyaruguru, ngo bageze mu misozi ya Masisi bagwa mu gico (amboush), baraswa cyane n’ingabo za RDC, abafashwe ari na bo barimo ababuranaga ngo bahise bohererezwa u Rwanda, na bo bibonye bageze mu Rwanda.

I Burundi ngo bacumbikirwaga muri ’Transit Hotel’ bose, mbere yo koherezwa muri RDC.

Nyuma yo gusomera buri wese ibyo yavuze mu bugenzacyaha, urukiko rusubitse urubanza kubera igihe, rukaba ruzasubukurwa ejo ku wa kane tariki 3 Ukwakira 2019 saa tatu za mu gitondo.


Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru