Yashyizweho kuri10 December, 2019 | 22:46

RIB yerekanye abantu 7 barimo abakekwaho ruswa n’abakekwaho ubwambuzi bushukana biyitirira ibyo batari byo

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu barindwi barimo abagabo batanu n’abagore babiri bakekwaho ibyaha byo gutanga ruswa ndetse n’abakekwaho ubwambuzi bushukana, bakoresheje amayeri yo kwiyitirira ibyo batari byo birimo nko kwiyita abakozi b’uru rwego.

Aba bantu beretswe Itasngazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2019 ku kicaro cya RIB mu karere ka Rwamagana.

Muri abo harimo batatu bakurikiranweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa RIB bagashuka abaturage bakabambura amafaranga barimo;Uwitije Miliane uturuka mu Karere ka Muhanga, Gapiteni Jean Bosco w’imyaka 28 utuye mu Karere ka Rwamagana na Nshimiyimana Eric w’imyaka 39 utuye mu karere ka Kayonza.

JPEG - 579.5 kb
Aba bakurikiranweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa RIB bagashuka abaturage babambura amafaranga bakabizeza kubakemurira ibibazo

Naho bane bafunze bakekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ndetse no kwihesha ikintu cy’undi muntu barimo;Habineza Samuel w’imyaka 35, Munyaneza Sylvestre w’imyaka 50, Mukandayisenga Saidath ndetse na Mukagasana Marie Claire.

Uwitwa Uwitije Miliane ukomoka mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyita umugenzacyaha agamije gukora ubwambuzi bushukana, yasobanuye ko yabikoze ubwo yakaga umuturage ibihumbi 500 Frw kugira ngo amufungurize umuntu we wari ufunzwe.

Ati “Namenye ko hari umuntu ufungiye i Rwamagana kandi arengana nuko nshakisha abantu bo mu muryango we mbaca ibihumbi 500 Frw kugira ngo mufunguze".

Yakomeje avuga ko nyuma hari undi muntu bavuganye akamubwira ko habonetse amafaranga make ko ayandi azayabona igikorwa kirangiye.

Ati"Naje kuvugana n’undi mukobwa ntazi arambwira ngo habonetse ibihumbi 200 Frw, andi 300 Frw azayampa uwo muntu atashye. Ni muri ubwo buryo nari mfite n’indangamuntu yanjye yabaga Nyagasambu nza nje kuyifata no kwakira ya mafaranga mfatirwa mu cyuho.”

Uwitwa Kapiteni ufungiwe gushuka umugore ko azafunguza umugabo we wari ufunzwe,yasabye imbabazi avuga ko aramutse afunguwe yagenda yigisha urubyiruko ko icyaha cy’amanyanga yo kwiyitirira uwo utari we nk’uko yabigenje atari kiza bakakirinda.

Ati"Mu by’ukuri iki cyaha narakibonye mbona ni kibi,ndamutse mfunguwe nkagera hanze ntabwo nazongera gukora ibintu birimo amanyanga n’urundi rubyiruko narugira inama yo kuba batajya mu manyanga nk’ayo nafatiwemo".

JPEG - 643.9 kb
Aba bafunze bakekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ndetse no kwihesha ikintu cy’undi muntu

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB,Umuhoza Marie Michelle,yashimiye ababashije gutanga amakuru ndetse n’ubunyamwuga umugenzacyaha n’umupolisi bagaragaje ubwo batangaga amakuru kugira ngo abo bantu bafatwe.

Ati"Turashimira abantu bose babigizemo uruhare hari abatanze amakuru.Hari umugenzacyaha watanze amakuru turamushimira cyane,hari umupolisi....,abo bantu bose ni abo gushimirwa tubashimira akazi keza n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza.Hanyuma tugasaba umunyarwanda wese gutanga amakuru kugira ngo ibyo byaha bibashe guhashywa".

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga adakora iyo umuntu agihamijwe ahanwa n’ingingo ya 281,agahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Muri icyo gitabo kandi,mu ngingo ya 174 havuga ko Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu 3 ariko atarenze miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 739.1 kb
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB),Umuhoza Marie Michelle, yashimye abatanze amakuru kugira ngo aba bantu babashe gufatwa

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru