Yashyizweho kuri18 September, 2019 | 00:42

RIB yataye muri yombi umunyamakuru Mulindahabi Irene wa Isango Star

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio Isango Star Mulindahabi Iréné uzwi nka M.Iréné akekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni.

Uyu munyamakuru asanzwe ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Isango Star ndetse no gutangaza amakuru mu buryo bw’amashusho abicishije ku rubaga rwa youtube.Yatawe muri yombi azira icyaha yakoze hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Tweter, RIB yemeje ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi.

Yagize iti"RIB yafashe umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga".

RIB irasaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Modeste Mbabazi,umuvugizi wa RIB yabwiye umunyamakuru ko M.Iréné afungiye kuri Station ya RIB i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga igika cya mbere ivuga ko Umuntu wese, utangaza,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha yashyize ahagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000Frw).

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru