Yashyizweho kuri14 May, 2018 | 20:35

Nyaruguru: Umusore ari mu maboko ya Polisi acyekwaho kwica nyina amutemye ijosi

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Nyaruguru murenge wa Munini akagari ka Nyarure ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina umubyara amutemye ijosi gusa umutima wa muriye ahitamo kwishyikiriza Polisi.

Aya marorerwa yabaye ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, mu masaha y’umugoroba ubwo uwo musore yishe nyina wari ufite imyaka 65 y’amavuko amutemye.Akimara kumwica yahise aburirwa irengero ariko kuri uyu wa Mbere yijyanye kuri Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru.

Ndamuramya Fidèle Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko se ubyara uwo musore amaze gupfa nyina abazanamo undi mugabo abyara abandi bana ku buryo batarebanaga neza.

Ndamuramya Fidèle yagize ati “Bari basanzwe bapfa imitungo, se ubyara uwo muhungu yarapfuye noneho nyina abazanamo undi mugabo babyarana abana batatu, bahoraga mu makimbirane bapfa imitungo bavuga ko abo bana b’undi mugabo babaryamira. Ejo rero nibwo yamuteze avuye gukura ibijumba amutema ijosi ahita apfa.”

Kuri ubu umurambo w’uwo mu byeyi Mukarushema wahise ujyanwa ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.Naho Ukekwaho icyaha cyo kwica nyina ari mu maboko ya Polisi akaba ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru