Yashyizweho kuri19 November, 2018 | 06:27

Nyarugenge: Abanyeshuli babiri bibye mudasobwa z’uwari ubacumbikiye

Abasoere babiri aribo Safari Ishimwe Sedrick ufite imyaka 17 na mugenzi we Hakizimana Kevin w’imyaka 19, bombi biga mu mashuri yisimbuye bafashwe bamaze kwiba mudasobwa ebyiri.

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura bwa mudasobwa imwe yo mu bwoko bwa Laptop HP indi yo mu bwoko bwa Desktop z’uwitwa Mahoro Vital wari ubacumbikiye mu nzu ye babana.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore wari waracumbikiye bariya banyeshuri ngo yabagiriye icyizere abaha imfunguzo z’icyumba cye baheraho biba mudasobwa yabikagamo.

Yaboneho gukangurira abantu kujya bitondera abo bacumbikira haba mu gihe kigufi cyangwa kirekire, bakabaka imyirondoro yabo yuzuye kugira ngo nibagira icyo bahungabanya bizorohekubakurikirana.

Yagize ati: “Hari abantu batari inyangamugayo, aho ubizera bakaguhemukira cyane nk’uko uyu Mahoro yizeye bagenzi be yari acumbikiye bakabyuririraho bakamwiba. Abantu mugire ubwitonzi mu byo mukora kuko abahemubaracyariho.”

CIP Kayigi yibukije abantu kwitwararika umutekano w’ibintu byabo muri izi mpera z’umwaka kuko ngo ariho ubujura bukabyaumuvuduko hagamijwe gushaka ubushobozi bwo kwishimisha mu bihe by’iminsi mikuru.Ati “Abantu bakwiye kwibuka ko mu mpera z’umwaka ubujura bwiyongera bitewe n’abashakisha ku ngufu amafaranga yo kwishimisha mu minsi mikuru. Ikindi ni ukwitondere abo bacumbikira bakajya babaka imyirondoro kandi bakabamenyekanisha mu mudugudu ku buryo uwahemuka byakoroha kumufata.”

Yasabye uruhare rwa buri wese mu kuburizamo no kugukumira icyaha kitaraba kandi hagatangwa amakuru ku gihe kugira ngo umutekano urushehokugenda neza.

Aba basore babiri bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo ibyo bakekwaho bikorweho iperereza.


Habarurema djamali/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru