Yashyizweho kuri23 November, 2019 | 16:02

Nyagatare:Umwarimu yatawe muri yombi azira kugira umugore umunyeshuri yigisha uri munsi y’imyaka y’ubukure

Umwarimu witwa Gakuru Jean Damascène w’imyaka 26 wigisha ku Ishuri ribanza rya Akayange riherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kugira umunyeshuri w’imyaka 16 yigishaga umugore we ndetse utaruzuza imyaka y’ubukure.

Gakuru yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019 nyuma yo gusanga yabanaga n’umwana yigishaga nk’umugore n’umugabo byiyongeraho ko yari ataruzuza imyaka y’ubukure.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yabwiye umunyamakuru ko uyu mwarimu akurikiranyweho icyaha cyo kubana n’umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ati “Yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho icyaha cyo kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo.”

Kuri ubu Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 133 ivuga ku bihano bihabwa uwasambanyije umwana, iteganya ko ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Havugabaramye Obed - November 2019

Ayo ni amahano pe! uwo murezi agomba guhanwa

....

Izindi nkuru