Yashyizweho kuri22 April, 2020 | 21:09

Nyabihu : Abagizi ba nabi batemye Inka y’ umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 [REBA AMAFOTO]

Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe akagali ka Rega Mugitondo cyo kuruyu wa kabiri 22/4/2020. Abagizi ba nabi batemye Inka y’umupfakazi wa rokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Nyiramagori Rachelle

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW aravuga ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Nyamikongi mu mudugudu wa Rwamikungu yafashe Sibomana Jean Pierre w’ imyaka 35 nyuma yaho yishe inka ya Nyiramagori Rachelle w’imyaka 48 umupfakazi w’abana batatu batatu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata saa 2:45 z’ijoro.

Umuturage wa haye Amakuru MUHABURA.RW yagize ati": Umugizi wa nabi yatemye inka y’umupfakazi witwa Nyiramagori Rachelle utuye mu Murenge wa Bigogwe mu ka gali ka Rega mu mudugudu wa Nyagafumberi uwabikoze yafatiwe Mukarere ka Rubavu ashaka kujya muri Muri Congo, Umva sha! Ingengabitekerezo, yabuze icyo yakora, ati reka nice iriya nka!" Hari n’abishe inkwavu, abandi batema ibitoki"

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uriya Sibomana yitwikiriye ijoro ajya aho abashumba barangirira inka harimo n’iriya ya Nyiramagori Rachelle asanga baryamye basiniziriye akabakubita nyamara inka yamaze kuyitera icyuma mu nda y’amaganga.

Yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”

Muri iryo joro nibwo amakuru yatangiye gutangwa kugira ngo Sibomana afatwe kuko akimara gukora ibyo yahise ajya iwe afata igare arahunga afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu karere ka Rubavu.

JPEG - 156.7 kb
Sibomana Jean Pierre. Umugizi wa nabi wa temye inka

CIP Karekezi yagize ati “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mugihe kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”

CIP Karekezi yakomeje ahumuriza abaturage ko n’ubwo Sibomana yakoze biriya nta kibazo cy’umutekano mucye gihari.

Sibomana Jean Pierre yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

Muvandimwe Jean paul - 1 month ago

Ndabasuhuje nukuri nkuwo ukora biriya mwiyumvisha neza imitekereze ye,kdi uwototera umuhini ubushaka isuka. nyamuna nukuba maso ntibyoroshye,umutekano uhagije tuwushyiremo ingufu murakoze.

ozas - 1 month ago

Inka yarinzizape ntakund bamuharire

Karomwabo - 1 month ago

Aho igihugu cyigeze ibi ntibyari bikwiye uriyamunyabyaha akanirwe urumukwiye uwahohotewe nakomere kd ndizerako azashumbushwa kd ibyinyishyu bizave kururiya mugome (birababaje )

Izindi nkuru