Yashyizweho kuri23 October, 2019 | 19:04

Ngoma:Umunyeshuri yafatanwe ikiro cy’urumogi yari ashyiriye mugenzi we ngo amwishyure

Umunyeshuri witwa Mizero Eraste w’imyaka 20 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kabonero akagari k’Ihanika umurenge wa Jarama yafatanwe ikiro kimwe cy’urumogi yari agiye kugurisha mu makarere ka Bugesera.

Uyu Mizero yiga mu mwaka wa Kane mu gashami k’Igiswahili, Igifaransa n’Ikinyarwanda (EFK) mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu Jarama, yafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego zishinzwe umutekano ku makuru bahawe n’abaturage.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko uyu munyeshuri yari ajyanye uru rumogi i Gashora mu karere ka Bugesera aho yari arushyiriye uwitwa Mwizerwa Michel w’imyaka 37 y’amavuko wo mu mudugudu wa Mataba akagari ka Nyabagendwa umurenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.

Uyu Mwizerwa bamufatiye ku kiraro cy’akagera kigabanya akarere ka Ngoma na Bugesera azanye amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda yo kwishyura Mizero

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamuduni Twizeyimana yemereye Muhabura.rw ko ayo makuru ariyo ndetse ko bakimara gufatwa bose bahise bashyikirizwa RIB .

Ati"Yafatiwe (Mizero) mu mudugudu wa Nyakariba akagari ka Rukoma mu murenge wa Sake.Bose bafashwe bashyikirijwe sitasiyo ya RIB Sake".

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 263 y’Itegeko no 68/ 2018 mu gika cyaryo cya gatatu,havuga ko uwuhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

AMATORA: Injire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw niwagera aho bakubaza ikinyamakuru ukunda gusoma wandike Muhabura.rw ubwo uraba ugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.Murakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru