Yashyizweho kuri25 February, 2020 | 20:07

Mu mpaka 140 KIAC yakiriye mu myaka imaze, inyinshi muri zo zarakemutse

Dr Fideli Masengo umuyobozi mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) avuga ko iki kigo gikomeje gufasha Leta mu kugabanya umubare munini w’imanza zigana mu nkiko aho bafasha abafitanye ibibazo kumvikana biciye mu biganiro hagati yabo batiriwe basiragira mu nkiko.

Mu bibazo bakira bikeneye ubukemurampaka ibyiganjemo ni ibirebana n’ubucuruzi n’ubwunzi aho abacuruzi aribo benshi bitabira ubukemurampaka kandi bikagenda neza.Muri iki kigo umukemurampaka akemura ikibazo afitiye ubumenyi kuko habamo abakemurampaka bo mu ngeri zose bitewe n’icyo umuntu yize ndetse n’ubwoko bw’impaka agiye gukemura.

Dr Fideli Masengo,avuga ko iki kigo gifasha Leta kugabanya umubare munini w’imanza zigana mu nkiko aho bafasha abafitanye ibibazo kumvikana biciye mu biganiro hagati yabo ibi bikaba bituma babwitabira cyane.

Ati”Impamvu baza muri KIAC ,icya mbere birihuta kuruta uko bimeze mu nkiko,icya kabiri bagira ibiganiro ubwabo ni ukuvuga ibiganiro birimo ibanga.Icya gatatu abakemura izo mpaka bafite ubumenyi butandukanye n’ubw’abasanzwe kuko abacamanza ni abanyamategeko gusa,ariko muri uru rugaga rw’abakemurampaka dufitemo n’abenjeniyeri impaka zikemurwa bijyana n’umwihariko wa buri muntu n’impaka agiye guhura nazo by’umwihariko zisaba ubumenyi”.

Dr Fideli Masengo umuyobozi mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Kigali KIAC

Kuba iki kigo gihari,Dr Masengo avugako ari inyungu ku bantu bose ndetse n’igihugu muri rusange kuko gukemurira impaka mu Rwanda bigabanya amafaranga yatakaraga abantu bajya kuburanira hanze.

Ati”Mu mpaka twakira harimo impaka z’abantu bava mu bihugu bitandukanye.
Byumvikane ko abantu b’ababanyarwanda bajya kuburana n’abantu bo muri Ghana bakajya kuburanira nko mu Bufaransa cyangwa mu Bwongereza,Urumva ko kujya kuburana ubukemurampaka muri ibyo bihugu,bashyiraho amatike y’indege,ay’amahoteri n’abunganizi bahemba hariya.Ariko iyo bikorewe hano rero hari icyo tuba twungutse”
.

Akomeza avuga ko inyungu ari uko ayomafaranga atakara bishyura ibyo byose,iyo bikorewe mu Rwanda ahaguma ndetse bikanatuma b’abanyamahanga bafitanye impaka n’abanyarwanda baza mu gihugu bakahasiga amadovize.

Avuga ko impaka bamaze kwakira mu myaka irindwi bamaze,hafi ya zose zarakemutse usibye izobakiriye mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Dr Masengo ati”Ibibazo byose byakirwa byose biracyemuka.Kugeza ubu ibyo navugako bitarakemuka ni ibije vuba bikirimo kwigwaho kuko hari ibitwara amezi abiri,atatu kugeza kuri atandatu.Bivuze ko niba hari impaka twakiriye mu mpera z’umwaka ushize n’izotwakiriye mu ntangiriro z’uyu,hari izitararangira ariko ubundi ntabwo bitinda”.

Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize KIAC imaze kwakira impaka zigera ku 140 ndetse n’ibibazo bicyeneye ubwunzi 30.Mu mwaka wa 2019 bakiriye impaka 27 naho uyu mwaka wa 2020,bakira impaka 20.Ibazo bakira ibyinshi biba ari iby’Abanyarwanda ibindi bigaturuka hanze y’u Rwanda nko muri Amerika, Kenya, Dubai, Ubutaliyani,Senegali, Pakistan,Afurikay’epfo, Uganda,Ubuhinde, Ubufaransa, Zambiya,Ubushinwan’Ubudage.Abo bose bisunga KIAC bitewe n’ubunararibonye bwayo mu ubukemurampaka.

KIAC yibarutse urugaga rw’abakemurampaka bazajya bakora nk’ishami ryayo mu Rwanda

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru