Yashyizweho kuri3 October, 2019 | 14:11

Major Mudasiru ukuriye ingabo za Kayumba yagaragaje impungenge m’urukiko

Mu Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, kuri uyu wa Kane abasirikare ba Kayumba Nyamwasa bafatiwe k’urugamba bagarutse imbere y’urukiko bwa kabiri baregwa ibyaha bikomeye bigamije kugirira nabi ubuyobozi bw’U Rwanda, Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa kubera ko bagaragaje inzitizi yo kutagira ababunganira mu mategeko.

Major Mudasiru Habibwari ukuriye ingabo za Kayumba yabwiye inteko iburanisha ihagarariwe na Lt.Col Charles , ko icyumweru urubanza rusubitswemo ari gike akurikije ibyaha aregwa. yagize ati “Ariko nta kundi niba ari ko mubigennye.”

Ubushinjacyahaha buhagarariwe na Major Danny Ruyonza na Cpt. Jacques Rugambwa bwo bwagaragarije Urukiko ko icyumweru gihagije mu nyungu z’abaregwa.

Abaregwa bose bavuze ko batiteguye kuburana badafite ubunganira mu mategeko, Urukiko rusanga ibyo bavuga bifite ishingiro, rwanzura ko urubanza rusubikwa

Bemeye ko ibihugu by’amahanga byabafashaga ari u Burundi na Uganda.

Aba baregwa kuba mu mutwe w’ingabo w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga.

Basubiza ku cyaha ’cy’umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu’ bavuze ko Uganda yabafashije kugera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Tanzania.

Ko ubutegetsi bw’u Burundi bwabacumbikiye, bukabaha imbunda n’amasasu mbere yo kubajyana ku mupaka wa Congo.

Hashize igihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y’u Rwanda na Uganda hamwe n’u Rwanda n’u Burundi.

U Rwanda rushinja ibi bihugu gufasha abarwanya ubutegetsi, Uganda yahakanye ibyo u Rwanda ruyishinja ko ifasha abo mu mutwe wa RNC.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja ishyaka RNC ririmo Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuba ari umutwe w’iterabwoba.

JPEG - 87.9 kb
Major Mudasiru ukuriye ingabo za Kayumba yagaragaje impunjyenjye m’urukiko
JPEG - 65.3 kb
Abaregwa bose bavuze ko batiteguye kuburana badafite ubunganira mu mategeko


Salongo Richard /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru