Yashyizweho kuri25 June, 2019 | 17:29

Lt Mutabazi ntiyaburanye kubera kubura amadarubindi y’amaso

Urukiko rw’ubujurire ntirwashoboye kumva ubujurire bwa Lt Mutabazi kubera uburwayi bw’amaso avuga ko butamwemerera gusoma.

Muganga ukurikirana Mutabazi yemeje ko akeneye indorerwamo ariko kugeza ubu akaba atarazibona.

Abandi bantu umunani baregwa mu rubanza rumwe bo bakomeje kwiregura.

Uwitwa Aminadab Ndayambaje avuga ko yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya RNC, ritavuga rumwe na leta, muri kamwe mu duce twa Uganda.

Muri 2014, urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo kurema imitwe y’abagizi ba nabi n’iterabwoba.

Mu bujurire bwo kui uyu wa Kabiri, Ndayambaje yavuze ko yemera ibyaha byose n’ubwo yari yahakanye bimwe mu rukiko rwa gisirikare.

Schadrack Numvayabo we yabwiye urukiko ko yari umukangurambaga w’ ishyaka rya RNC mu turere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Uyu mugabo wigaga muri Kaminuza y’U Rwanda igihe yafatwaga, ngo yari yahawe inshingano zo gushushanya amakarita yerekana uduce dutandukanye tw’igihugu ndetse akanashakisha abayoboke.

Mutabazi wahunze u Rwanda mu 2011 ari umusirikare nk’uko biri mu byo aregwa, yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda. Mu maburanisha yabanje kuvuga ko yashimuswe.

Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu barimo n’abasirikare baregwa kugira uruhare mu kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda.

Mutabazi yabwiye umucamanza ko mbere yo kubuna ubujurire bwe afite inzitizi zigomba kubanza kuvanwa mu nzira.

Yavuze ko arwaye cyane kuko afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane.

Kubwe ngo akwiye kuvanwa mu kato agafungirwa muri gereza ya gisirikare ku Mulindi nk’uko bigenwa n’urukiko.

Yavuze ko abamuvura bamuha imiti y’uburwayi bwe igihe cyarenze kandi ngo n’iyo ageze kwa muganga ntiyemererwa kuvuga uburwayi bwe yisanzuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kujurira kwa Mutabazi nta shingiro gufite kuko avurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, gusa bwemeje ko ibyo avuga ko afunze nabi butari bubizi.

Lt Mutabazi wabaye mu mutwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu, ni we ufatwa ’nk’ukuriye’ iri tsinda ry’abantu icyenda baregwa.

Mutabazi ni na we wahawe igihano kinini cy’igifungo cya burundu muri 2014 n’undi wahamijwe ibyaha witwa Nshimyimana Joseph na we wahawe igihano nk’iki.

Mutabazi icyo gihe yaburanaga nta munyamategeko afite.Yahamijwe ubwicanyi n’umugambi wo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu .

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru