Yashyizweho kuri6 March, 2019 | 21:27

Kicukiro:Visi Meya n’itsinda ry’abantu 5 batawe muri yombi

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique, n’abandi bantu batanu, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF).

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste,yabwiye umunyamakuru ko uko ari batandatu batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, bakaba barimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Mbabazi ati “Visi meya ushinzwe ubukungu n’abandi bantu bafatanyije icyaha cyo kunyereza amafaranga ya JADF y’Akarere ka Kicukiro”.

Yakomeje avuga ko hataramenyekana ingano y’ayo banyereje. Visi Meya, Mukunde, afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Uyu aje akurikira mugenzi we,Ndayisenga Jean Marie Vianney umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage watawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu iri joro ryo kuri tariki 5 Gashyantare 2019.aho bivugwa ko akekwaho ibyaha by’iyezandonke no kurigisa umutungo wa Leta.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru