Yashyizweho kuri8 November, 2019 | 07:51

Kamonyi:Abagabo bane batawe muri yombi bazira ibiro 31 by’amabuye y’agaciro bibye

Mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi,Abagabo bane(4) batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiro 31 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti bari bamaze kwiba mu kirombe cya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa COEMIKA (Cooperative d’Exploitation Minière de Kayenzi).

Aba bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi n’inzengo z’ibanze.Abafashwe barimo uwitwa Ndungutse Ali Hassan w’imyaka 19, Niyokwizerwa Alphonse w’imyaka 24, Iradukunda Jean Pierre w’imyaka 26 na Uwitonze Jean w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bagiye mu kirombe cya COEMIKA bahasanga abakozi bo muri icyo kirombe barimo bayungurura amabuye bayavangura n’ibitaka bahita bayabiba bariruka.

Yagize ati: “Nyuma yo kwiruka abakozi b’icyo kirombe barabakurikiye barabacika bafata Ndungutse, ajya kubereka aho bagenzi be bihishe bahageze basanga bafite imihoro bashaka kubatema, abo bakozi nabo bahise bihutira kubimenyesha Polisi ijya kubafata.”

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi ikimara kubafata yabasanganye ibiro bitatu bya Gasegereti bahita bajya kubereka uwo bagurishaga ayo mabuye ariwe Niyokwizerwa Alphonse bamusangana ibiro 28 bivanze bya Koluta na Gasegereti. Aba bose uko ari bane bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Twajamahoro yasabye abafite ingeso yo gucukura amabuye y’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abayacuruza kubicikaho kuko bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Si ubwa mbere Polisi itanga ubu butumwa ko gucukura, cyangwa kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kabone n’ubwo waba wayabonye mu murima wawe ko bihanwa n’amategeko, nicyo kimwe no kuyiba. Ababikora rero bibwira ko bihishe turabagira inama yo kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba ndetse n’ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ni mu gihe Kandi Polisi y’u Rwanda ihora iburira abacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro kimwe n’abayagura mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubireka kuko bitemewe. Si ibyo gusa kuko inagira inama abayacukura kubikora babifitiye ibyangombwa n’ibikoresho bibafasha kwirinda impanuka.Nyamara hari abarenga kuri ubu butumwa Polisi itanga bagakora ibinyuranyije n’amategeko.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru