Yashyizweho kuri21 June, 2017 | 22:20

Urukiko rwategetse ko umushoramali yishyura miriyoni nyinshi Leta y’u Rwanda ndetse agafungwa imyaka 7

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko Rukuru ko buri mu igenzura mu gutahura niba hari abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(Minagri) , bafashije Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd, Mwitende Ladislas, wagemuraga ifumbire mvaruganda mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, kuriganya leta amafaranga arenga miliyoni 322.

Mwitende yahamijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gukoresha impapuro mpimbano akishyuza Leta y’u Rwanda amafaranga y’umurengera adahwanye n’ifumbire yatanze ndetse no kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu 2013 kugera mu mwaka wa 2016.

Urukiko rwategetse ko uyu mushoramari yishyura Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi amafaranga y’u Rwanda 322,520, 994, hakongerwaho 8% by’inyungu, yose hamwe akaba 430, 727, 712 Frw ndetse agafungwa imyaka irindwi. Ibi bihano yabijuririye mu Rukiko Rukuru.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2017, Umushinjacyaha yazanye ibimenyetso bishya birimo ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Sosiyete ENAS Ltd nayo icuruza inyongeramusaruro, aho nyirayo Nkubiri Alfred yasabaga Minagri ko hakorwa igenzura mu bikorwa byo kugeza ifumbire ku bahinzi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba kuko bikorwa mu buryo butanoze.

Ikindi kimenyetso ni ubuhamya bwatanzwe n’uwari umukozi wa Sosiyete Top Service Ltd, Ntwari Makuza Jean Paul, wavuze ko yayikoreraga mu Karere ka Gakenke, we yanditse avuga ko habayeho ibikorwa byo gutanga ifumbire mu gihembwe cy’ihinga A na B mu mwaka wa 2014 mu buryo butanyuze mu mucyo.

Ubundi bwagarutsweho n’ubw’umucuruzi witwa Uwayisaba Pacifique wagaragarije ubushinjacyaha ko hari ifumbire Sosiyete Top Service Ltd yishyuzaga kandi itarageze ku baturage.

Mu kwisobanura, Mwitende yahereye ku ibaruwa Nkubiri yandikiye Minagri avuga ko atayemera kuko uyu mushoramari mugenzi we atigeze ayimwereka ngo agire icyo ayivugaho nk’abantu bakoraga umurimo umwe. Ibi yabyise amashyari yo gushaka kumwamburisha isoko.

Asubiza ku buhamya bwatanzwe na Ntwari Makuza, uregwa yavuze ko nta mukozi Sosiyete Top Service yigeze ikoresha i Gakenke witwa Makuza kuko uwakoragayo ari Uwamariya Fortune.

Abunganira Mwitende banagarutse cyane ku itangwa ry’ifumbire, bavugaga ko Mwitende atagomba kubazwa ibyaryo kuko byakorwaga binyuze ku buyobozi bw’Umurenge ndetse n’abakozi ba Minagri kuko ariho havaga ibyo umukiriya wabo yagenderagaho yishyuza.

Kuri iki kibazo cyazamuwe n’abamwunganira, Umushinjacyaha Ntarugera Nicolas yahise abwira urukiko ko hari gukorwa igenzura, harebwa ababa baragize uruhare mu gufasha Mwitende kwishyuza Leta amafaranga y’umurengera.

Impaka zindi ziri ku ngano y’amafaranga yishyuzwa Mwitende, aho abavoka bavuga ko niyo uburiganya bwaba bwarabayeho ingano y’igiciro cy’ifumbire yarengejeho gisaga miliyoni 160 aho kuba miliyoni zirenga 400.

Umushinjacyaha yavuze ko Mwitende yishyuzaga Leta amafaranga asaga miliyoni 420 ariko ngo yari amaze kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 320.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko rwagumishaho ibihano Mwitende yari yarahawe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, birimo gufungwa imyaka irindwi; kwishyura leta miliyoni 430 Frw ndetse agatanga na miliyoni 50 Frw nk’indishyi yo guhoza Leta mu manza.


Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe