Yashyizweho kuri2 May, 2017 | 09:52

Umwogoshi ukora akazi ke mu buryo butangaje afite icyo asaba ubuyobozi

Hanganumubiri Theogene, Umwogoshi ukora akazi ke mu buryo butangaje ariko akaba avuga ko nta bundi buryo abona bwamufasha mu gushaka amafaranga cyane ko umwuga akora wo kogosha ari umwuga amazemo imyaka isaga 20 n’ubwo inzitizi afite ari uko yaje gutura ahantu hataba umuriro w’amashanyarazi. Ibintu n’abaturanyi be bavuga ko ariyo mbogamizi bahuriyeho ari naho bahera basaba ubuyobozi kubashakira uburyo babona umuriro w’amashanyarazi.

Uyu Hanganumubiri Theogene utuye mu Mudugudu wa Musenyi ,Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama , Akarere ka Kayonza, avuga ko yatangiriye ku mashini ya Nyonganyonga idakenera umuriro w’amashanyarazi nyuma akaza kugera ku rwego rwo kujya akoresha ibyuma bigezweho birimo n’izi mashini zijyanye n’igihe mu kazi ke k’Ubwogoshi.

Uyu Theogene uvuga ko kugirango abashe gushyira umuriro muri Bateri zibika umuriro akoresha yogosha cyane ko imwe kuyuzuza umuriro bamuca amafaranga y’u Rwanda 1000Frw hakiyongeraho ko mu gihe izi mashini ze zagize nk’ikibazo akora urugendo runini ajya gushaka aho azikoresha ibintu avuga ko bimubangamira cyane ndetse no kuba mu gace atuyemo nta hantu ushobora kubona Umuriro w’amashanyarazi cyane ko bibasa gukora urugendo rw’amasaha abiri bajya mu kagari ka Rugendabari begeranye nako gaherereye mu murenge wa Mukarange.

N’ubwo imbogamizi zo kuba akorera ahantu hatari umuriro w’amashanyarazi ari inzitizi zibonwa kandi zikanahangayikisha abatiye muri uyu mudugudu wa Musenyi, Gusa ku rundi ruhande Theogene we ahamya ko Bateri iyo yuzuye neza yayitanzeho amafaranga 1000Frw ijya gushiramo umuriro amaze gukuramo byibuze asaga 6000Frw akaba avuga kandi ko no mu gihe cy’ubukwe muri aka gace k’iwabo bamwifashisha akajya kubacurangira cyane ko ari umwe ufite ibyuma by’umuziki byiza muri aka gace.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe