Yashyizweho kuri20 November, 2017 | 15:29

Umuyobozi bwa Rayons Sport burasaba abakunzi bayo kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano

Nyuma y’ifungwa ry’umutoza mukuru wa Rayons Sport Karekezi Olivier n’ifungwa ry’abakinnyi babiri bakomeye bayo, Mukunzi Yannick na Rutanga Eric ryabaye, Rayons Sport yasabye abakunzi bayo kuyiba ariko ntibivange mu mikorere y’inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Rayons Sport Paul Muvunyi, abicishije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017, nyuma y’uko abo bakinnyi babiri bari baraye batawe muri yombi.

Muvunyi yaboneyeho kongera kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri iyi kipe, witabye Imana mu cyumweru gishize.

Karekezi Olivier wari umutoza mukuru wa Rayons Sport yatawe muri yombi mu Cyumweru gishize, akekwaho ibyaha yakoze yifashishije umurongo wa Interineti.

Mukunzi Yannick na Erick Rutanga nabo, bazira ibyaha bifitanye isano n’iby’umutoza wabo afungiye, nk’uko amakuru , ataremezwa n’inzego zibishinzwe abitangaza.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru