Yashyizweho kuri18 October, 2017 | 09:04

Umuvunyi avuga ko Batangiye gukora iperereza kuri ruswa ivugwa Umwalimu SACCO

Uwambaje Laurence, Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu Sacco

Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka 2016-2017, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko muri Koperative Umwalimu SACCO hagaragaramo ibyuho bya ruswa ndetse n’imikorere mibi.

Abadepite bagaragaje ko muri iyo raporo hagaragara ibibazo byasanzwe muri Koperative Umwalimu SACCO ariko ngo hatagaragazwa icyo Urwego rw’Umuvunyi rwabikozeho.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko uru rwego rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo abazagaragarwaho ibyaha bazashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Yagize ati “Ubu harimo harakorwa iperereza ryimbitse kuri biriya bibazo. Ni ukuvuga ko ibi bibazo byagaragajwe muri raporo nsuzumamikorere, muri raporo tuzatanga ubutaha hazaba harimo ngo byagenze bite noneho, ko isuzumamikorere ryakozwe hakaboneka biriya bibazo hakurikiyeho iki? Ariko hari n’ibihita bisubizwa, byaba ibibazo bireba ubushinjacyaha bw’Umuvunyi cyangwa ubushinjacyaha bw’Umuvunyi buhita bufata iyo dosiye mu maboko ariko ntitwavuga ngo byarangiye bitya kandi bitaraburanishwa ngo birangire.

Koperative Umwalimu SACCO impamvu yagenzuwe ngo ni uko hashingiwe ku kuba ari imwe muri gahunda za Leta zigamije gufasha abarimu kwiteza imbere kandi ko serivisi zayo zikenerwa n’abantu benshi hose mu gihugu.

Urwego rw’Umuvunyi rwagenzuye Icyicaro Gikuru cy’Umwalimu SACCO ndetse n’amashami yayo atandatu yo mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Musanze, Nyagatare, Gasabo na Nyarugenge.

Mu bibazo rusange basanze mu Mwalimu SACCO harimo kuba hari inguzanyo zahawe abatari abanyamuryango b’Umwalimu SACCO, urugero ngo ni nk’inguzanyo yahawe utari umunyamuryango ingana Miliyoni 35 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Mwalimu SACCO kandi ngo hari inguzanyo zatanzwe zirenga kure iziteganywa n’amategeko. Amabwiriza agenga imitangire y’inguzanyo mu Mwalimu SACCO ateganya ko inguzanyo itangwa itarenga Miliyoni 70 z’amanyarwanda, nyamara ngo byagaragaye ko hari umuntu wahawe inguzanyo ya Miliyoni 100.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza kandi ko hari inguzanyo zitangwa nta masezerano hagati ya SACCO n’uwasabye inguzanyo. Ibi ngo bituma mu gihe uwayihawe atishyuye nta cyashingirwaho mu kumukurikirana no kumwishyuza bityo bikaba byatera SACCO igihombo.

Ngo mu Mwalimu SACCO kandi hagaragaye ko hatangwa inguzanyo nta ngwate yatanzwe.

Mu kwiga no gukurikirana imishinga, Urwego ngo rwasanze hari ibyuho bikomeye bya ruswa.

Mu Mwalimu SACCO kandi ngo harimo ukugonganga kw’inyungu (conflict of interests) ku bayobozi mu kwiga imishinga no gutanga inguzanyo, aho ngo hari aho byagaragaye ko umuyobozi yivanga mu mitangire y’inguzanyo agatanga amabwiriza yo guha umuntu runaka inguzanyo nyamara hatarasuzumwe niba yujuje ibisabwa.

Iyi raporo inavuga ko mu Mwalimu SACCO abahawe inguzanyo batujuje ibisabwa ngo abenshi bananiwe kwishyura bityo bikaba byarabaye ihombo ku Mwalimu SACCO.

Urugero ngo ni nk’ aho umuyobozi ubwe yagize uruhare mu gutanga inguzanyo ku muntu washakaga kugura inzu y’uwo muyobozi yagurishaga kandi uwo wahawe inguzanyo akaba atari yujuje ibisabwa.

Mu bijyanye n’ imicungire mibi y’umwalimu SACCO, ngo byagaragaye ko abayobozi bayo bitabira inama bakanakora inama nyinshi zigatwara amafaranga menshi atari ngombwa.

Ngo harimo kandi kuba amadosiye y’inguzanyo abitse nabi, kutagira urutonde rugaragaza abanyamuryango nyakuri n’imigabane yabo, ndetse no kutihutisha serivisi.

Muri Koperative Umwalimu SACCO kandi ngo nta uburyo bunoze bwo kwishyuza inguzanyo buhari bigatuma hari izitishyuzwa bigateza igihombo.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mu igenzura rwakoze muri Mwalimu SACCO basanze hatubahirizwa amategeko namabwiriza agenga imitangire y’amasoko ya Leta, aho ngo hari amasoko y’agaciro kanini yatanzwe nta piganwa ryabayeho ndetse n’amasezerano yayo agasinywa n’utabifitiye ububasha.

Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rushyikiriza Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko, raporo na gahunda by’ibikorwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 35 y’itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego

Yanditswe na chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe