Yashyizweho kuri3 January, 2017 | 04:49

Umushinga wo kwagura imwe mu mihanda Y’umujyi wa Kigali byemejwe ko uzatangira muri Mutarama2017

Nyuma y’impanuka zitabarika zikunze gukorerwa mu mihanda imwe n’imwe ikoreshwa cyane muri Kigali, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano bwamaze kwemeza kandi butangaza ko ibikorwa byo kwagura imwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu mujyi wa Kigali biratangira muri iyi Mutarama 2017.

Uyu mushinga wo kwagura imwe mu mihanda ikoreshwa cyane n’ibinyabiziga muri Kigali hateganyijwe ko kilometero zigera kuri miringo itanu n’enye (54km) nkuko hazashirwaho utuyira tubiri tubiri kuri buri ruhande rw’umuhanda tuzajya dukoreshwa n’abanyamaguru.

Kompanyi y’abashinwa yitwa China Road Bridge Corporation niyo yatsindiye rino soko ryo kugwagura iyi mihanda inasinya ko izaba itangiye ibikorwa byo kubaka muri iyi Mutarama, 2017.

Uyu mushinga ushyizweho mu buryo bwo gukumira impanuka nyinshi zikorerwa muri Kigali cyane cyane mu masaha yo kujya ku kazi no kukavaho; mugitondo na nimugoroba imodoka ziva ku kazi n’abantu bataha bava ku kazi.

Ibi ngo bikozwe nyuma yo kugaragara ko ingano y’imwe mu mihanda yo muri Kigali idakwiye, imwe mu mihanda igaragara ko ari mito igatuma abagenzi batabona aho banyura babisikana n’imodoka cyangwa ngo habe hashamikiraho utundi duhanda abagenzi bakifashisha bagenda.

Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali yavuganye na Muhabura.rw agira ati, “uyu mushinga uratangira muri uku kwezi kwa Mutarama, 2017.”

Parfait yavuze ko umushinga uratangira ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cy’ubushinwa (China) ariko ngo amafaranga azimura abantu batuye ahazanyuzwa umuhanda azishyurwa n’igihug cy’u Rwanda.

Amafaranga azishyurwa abazimurwa ahazanyuzwa umuhanda asaga Billiyoni enye (Rwf4 billion) z’amafaranga y’u Rwanda, ngo hari ayamaze kwishyurwa n’abo bishyuye bakaba bararangije kwimuka.

Itegeko rigena ukwimurwa rivuga ko nyuma yo wakira ingurane, uwimuwe atagomba kurenza iminsi mirongo icyenda batarimuka mbere yuko ibikorwa bitangira.

Busabizwa yagize ati, “Kwagura iyi mihanda bizakorwa mu buryo bubiri; umuhanda wa mbere uzaba uturuka kuri rompuwe (roundabout) yo mu mujyi werekeza Gatsata, Kanogo ugana Rwandex ukanakomeza I Remera ahazwi ngo ku nyubako Prince House, hakazaba hangana na kilometero, 54 km.”

Yakomeje avuga ko undi muhanda wa kabiri ni uzahuza Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo n’agahanda ka Rugando. Uyu ushinga ukaba uzarangira utwaye akayabo ka miliyoni 76 z’amadolari ya America.

Iri tangazo ryo kwagura ino mihanda ryakoze ku mitima ya benshi mu bakoresha iyi mihanda inyura mu mujyi wa Kigali cyane cyane abakoresha umuhanda uva Remera berekeza mu mujyi unyuze Rwandex.

Fabrice Ndayisaba ni umushoferi wa KBS yabwiye Muhabura.rw ko uku kwagura iyi mihanda bizamufasha gukora ingendo ze nta mbogamizi yongeye guhura nazo zo gutinda mumuhanda kubera kubura uko imodoka zibisikana.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwagize buti, “Uyu mushinga ngo waje guhura n’imbogamizi zo kuba nta gishoro cyo kuwutangira cyagiye kiboneka, wakabaye wararangiye mu mwaka ushize”

Umushingango uje kugira ngo Kigali ibashe kugera ku ntego zayo zo guteza imbere umujyi binyuze mu bikorwa remezo nk’imihanda.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru