Yashyizweho kuri24 December, 2016 | 18:13

Umurenge wa Remera wahembwe imodoka kubera ko wahize indi mu kwita ku isuku n’umutekano

Umurenge wa Remera wahembwe nk’uwahize indi mu bikorwa by’isuku n’umutekano uhabwa imodoka izifashishwa muri ibi bikorwa, naho akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere muri ibi bikorwa, hari mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali.

Hari Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, nibwo uyu Murenge wa Remera utuwe n’abaturage bagera ku 34 wahembwe imodoka n’igikombe mu marushanwa y’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano yari amaze amezi atandatu yateguwe na Polisi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.

Muri aya marushanwa hakorwaga isuzuma ry’uko imirenge yitwara mu kugira isuku n’umutekano kurusha indi.

Umurenge wa Gisozi wabaye uwa Kabiri uhabwa miliyoni ebyiri, uwa Kimisagara uba uwa Gatatu aho wahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique n’umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel bashimiye imirenge yitwaye neza ariko banasaba iyaje mu myanya ya nyuma kwikosora.

Minisitiri w’umutungo Kamere Dr Vincent Biruta we yagaragaje ko aya marushanwa adakwiye kuba imihigo gusa ahubwo yaba umuco w’abatuye umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur yavuze uyu mwanya wa mbere bawegukanye kubera ubufatanye bagiranye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Turabyishimiye cyane kuba twabaye aba mbere ku bukangurambaga twakoze ku bijyanye n’isuku n’umutekano kandi nababwira ko ntakindi cyatumye tubigeraho uretse ubufatanye abafatanyabikorwa n’baturage bacu cyane cyane ko bamaze kugera ku rwego rukaze rwo kugira imyumvire iri hejuru y’uko isuku igomba kuba umuco ubaranga.”

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru