Yashyizweho kuri17 December, 2016 | 19:24

Ubuyobozi bwa Parike y’igihugu ya Nyungwe bugiye guhagurukira ba rushimusi bahigamo inyamaswa

Ubuyobozi bwa Parike y’igihugu ya Nyungwe buravuga ko bugiye guhagurukira ba rushimusi baza guhiga inyamaswa muri iyo parike, ndetse bakazajya bahanwa by’intangarugero.

Ubuyobozi buvuze ibyo nyuma yo kubona ko umubare w’abangiza iyo pariki ukiri munini aho muri uyu mwaka hafashwe abagera ku ijana, mu gihe kandi hegitari zisaga 100 zo zibasiwe n’inkongi y’umuriro bitewe n’abajya guhakuramo ubuki.
Ntihemuka Pierre, umuyobozi w’agateganyo w’iyo parike uvuga ko Ubuhigi, ubuvumvu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni bimwe mu byo ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe bugaragaza nk’imbogamizi ku iterambere ryayo,cyane ko ngo usanga byibasira inyamaswa zitandukanye,

Ni ikibazo kandi ubwo buyobozi buvuga ko hakenewe ingufu nyinshi zo kubirwanya, nyuma yuko mu bikorwa by’amarondo yakozwe muri iyo parike, hafashwe ba Rushimusi bagera ku 100, umubare bavuga ko wiyongereye ugereranije n’iyo babonye umwaka ushize.

Ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, zikubiye mu myanzuro y’inama yahuje ubuyobozi bw’iyo parike ndetse n’abafatanyabikorwa bayo,aho bemeje ko uzajya afatirwa muri parike azajya ahanirwa mu ruhame imbere y’abaturage.

Gusa kandi ngo bagiye no gukaza amarondo muri iyo parike, bafatanije n’inzego z’umutekano.

Zimwe mu ngaruka zituruka ku bikorwa bya ba rushimusi baza kwangiza iyo parike, harimo kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka iyo parike yaribasiwe n’inkongi y’umuriro ,hagakongoka ubuso bungana na hegitari 100.

Ibyo ngo byaturutse ku bikorwa by’abayituriye ,bajya guhakuramo ubuki, aho usanga ngo rimwe na rimwe basiga umuriro waka, ugahita ukongeza n’ahandi.Src:RayalTv

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru