Yashyizweho kuri14 April, 2020 | 09:13

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 25 byasonewe kwishyura umwenda mu mezi atandatu

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 25 Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI/IMF) cyatangaje ko cyoroheje uburyo bwo kwishyura umwenda, bisabwa kuba biretse kwishyura mu mezi 6 kubera ingaruka z’ubukungu n’imibereho rusange zikomeje guterwa n’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Mu itangazo FMI yashyize agagaragara ku wa Mbere tariki 13 Mata 2019, yatangaje ko Inama Nshingwabikorwa y’Ubuyobozi yemeje ko ibihugu byoroherejwe kwishyura umwenda bizakomeza kwishyura mu mezi atandatu ari imbere mu gihe iki cyorezo cyaba kimaze guhosha.

Ibindi bihugu byasonewe birimo Afghanistan, Benin, Burkina Faso, Repubulika ya Centre Afrique, Chad, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dominican Republic, Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Haiti, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mozambique, Nepal, Niger, São Tomé & Príncipe, Sierra Leone, Solomon Islands, Tajikistan, Togo, na Yemen.

Umuyobozi FMI Kristalina Georgieva, yagize ati: “Ibi birafasha abanyamuryango bacu bakennye cyane, kuziba icyuho k’inguzanyo bagombaga kwishyura mu mezi atandatu ari imbere kandi bazarushaho kwegeranya ubushobozi bwo gukoresha mu buvuzi bwihutirwa n’ibindi bikorwa by’ubutabazo bw’ibanze.”

Korohereza imyenda bimwe mu bihugu izaterwa inkunga na gahunda ya IMF yiswe ‘Catastrophe Containment and Relief Trust’ (CCRT), yashyizweho bwa mbere mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Afurika y’Iburengerazuba mu 2015, ikaba yarasubitswe kugira ngo ifashe ibihugu kurwanya COVID-19.

Kuri ubu iki kigega gifite miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika, yabonetse ku bufatanye n’ibihugu by’ u Buyapani, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buholandi yo kuziba icyuho cyaterwa n’ibihugu byasonewe kwishyura.

Georgieva ati “Hari abandi Baterankunga barimo u Buholandi n’u Bushinwa bakomeje kwitanga. Ndasaba abandi baterankunga kudufasha kongera ubushobozi bwacu bwo gutanga serivisi z’inguzanyo mu myaka ibiri mu bihugu byacu bikennye cyane”.

Mu cyumweru gishize, Banki y’Isi yayatangaje ko igiye gukusanya inkunga ingana na miriyari 160 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’amezi 15, kugira ngo ifashe ibihugu byagizweho ingaruka na Koronavirusi, harimo miliyari 14 z’amadorari y’Amerika yo kwishyura imyenda yahawe ibihugu 76 bikennye.

Chief editor /MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru