Yashyizweho kuri16 August, 2017 | 08:25

Rutsiro: Bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira station za Essance

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu centre ya kongo nile mu karere ka Rutsiro baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira station za Essance .

Aba bamotari bavuga ko kugirango babone Essance bakora ibirometero bigera kuri 17 km bajya I Rubengera cyangwa se bagakora ibirometero 40 km bajya I Rubavu.

Ugenda mu muhanda uva karongi ,Rutsiro kugera Rubavu nta nahamwe hagaragara station ya Essance.

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri centre ya kongo nile mu murenge wa gihango ho mu karere ka Rutsiro, bavuga ko kugirango babone essence y’ikinyabiziga bibasaba kuyigura kubayicuruza mu mazu cyangwa se bakajya I rubengera ndetse n’I rubavu mu mujyi ngo aho bakora ibirometero bitari bike.

Habinana utwara Moto Agira ati: Urugero nkanjye Murugo ni Irubengera sinakera esanse ndihano ngo nyibone uretse nyine kugura kumaritiro kubayicuruza mungo zabo kandi iraduhenda cyane kuko tuyigura kumafaranga 1500 litiri imwe

Nsabimana we avuga ko biyemeza guhendwa kuko ngo kugirango bagere kuri sitasiyo ya esanse bakora ibirometero bigera kuri 40 bajya irubavu cyangwa bagakora ibirometero 17 banjya I Karongi

Kuri iki kibazo cya station ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kabwiye MUHABURA.RW ko bwamaze kuvugana n’abikorera ko mu ngingo y’imari y’uyu mwaka gishobora kuzakemuka nkuko byemezwa n’umuyobozi w’aka karere w’ungirsije ushinzwe iterambere n’ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent

yagize ati” Nibyo koko ntasitasiyo tugira bitewe nuko nta muhanda twagiraga. ariko ubu umuhanda twa wubonye inzira yatangiye kuba nyabagendwa imodoka zigiye kuba nyinshi, byumvikane ko zisanjya zikenera amavuta, twamaze kuganira nabashoramari ubu hari sitasiyo ebyiri zigiye gutangira kubakwa.imwe izubakwa muri Gihango ndi yubakwe aho bita Igacyeri , icyo kibazo bari bafite cyiraza gucyemuka vuba”

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mutugize intara y’uburengerazuba kagizwe n’igice kini cy’icyaro gusa kuri ubu kakaba karimo kubakwamo ibikorwaremezo bitandukanyi byiganjemo imihanda ihuza imirenge igize Aka karere ndetse n’umuhanda munini werekeza mu karere ka Rubavu.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru